RURA
Kigali

Kenya: Yatwitse inzu yabanagamo n’ababyeyi be kubera uburakari bw’uko bari banze kumugurira igikapu

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:2/04/2025 9:43
0


Muri Kenya, mu ntara ya Vihiga, abaturage baguye mu kantu nyuma yo kumenya inkuru itangaje cyane y’umusore w’imyaka 22 watwitse inzu y’ababyeyi be nyuma y’uko banze kumugurira igikapu yari yabasabye. Abaturage bavuze ko batumva ukuntu umuntu w’imyaka 22 yarakazwa no kwanga kumugurira igikapu kugeza aho atwika inzu.



Inkuru dukesha ikinyamakuru The Star ivuga ko, uyu musore yasabye se kumugurira igikapo maze se akabyanga amubwira ko atabona uko akigura ako kanya, ahubwo agomba gutegereza. 

Nyamara uyu musore we yavugaga ko adafite umwanya wo gutegereza ahubwo ashaka icyo gikapu byihutirwa, ari nabyo baje gutuma arakara cyane kugeza aho atwitse inzu yabanagamo n’ababyeyi be.

Umuriro watwitse ibintu byose byo munzu, ndetse umuryango usigara nta hantu ho kwikinga ubukonje ufite. Se yihebye yagize ati: "Nahuye n'amakuba akomeye, nyuma yuko inzu yanjye itwitswe n'umuhungu wanjye. Ndasaba ubufasha, kuko ntafite aho kwegeka umusaya bitewe n’uko ibintu byo munzu byose byashyanye n’inzu.”

Yakomeje agira ati “Inzu yange yahiye kubera umuhungu wange yashakaga igikapu byihutirwa nyamara nta bushobozi mfite bwo kukigura, kwanga gukora ibyo umwana ashaka byankururiye ingaruka.”

Se kandi yongeyeho ko uyu musore yahise ahunga nyuma y’ibyo yakoze. Ibi byose yabivugaga ari kumwe n’umugore we wari washenguwe n’agahinda ndetse asobanura uburyo umwana we yari yarakaye cyane igihe yatwikaga inzu, nyamara akaba atumva neza ukuntu igikapu gisanzwe cyantuma umuntu ata umutwe bigeze hariya.

Aba babyeyi ubu bakaba basaba guverinoma, n’abandi bagiraneza kubaha ubufasha kuko nta yandi makiriro bafite. Kugeza ubu uyu musore akaba atarafatwa, ndetse iperereza rikaba rigikomeje, kugira ngo hatangwe ubutabera.

Ibikorwa byo gutwika bigengwa n’ingingo ya 332 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha muri Kenya, isobanura ko gutwika nkana kandi bitemewe n'amategeko, birimo gutwika inyubako iyo ari yo yose, cyangwa ibindi bikorwa remezo, bihanishwa igihango cy’imyaka 14, aho gishobora no kugera ku gifungo cya burundu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND