RURA
Kigali

Nigeria: Impagarara ni zose nyuma yo kujya mu buruhukiro gufata umurambo bagasanga nta gitsina kiriho

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:1/04/2025 21:41
0


Muri Nigeria muri Leta ya Abia, mu gace ka Obingwa, impagarara ni zose nyuma y’uko umuryango wo muri aka gace ugiye gufata umurambo w’umwana wabo kugira ngo ashyingurwe mu cyubahiro maze bagasanga imwe mu myanya y’ibanga ye ntayiriho.



Inkuru dukesha ikinyamakuru The Sun ivuga ko ibi byatumye abaturage ndetse n’abagize umuryango w’uyu nyakwigendera basenya bimwe mu bikorwaremezo ndetse bagashaka no kwica abakozi bakora kuri ubwo buruhukiro ngo kuko bumvaga badasobanukiwe neza uko byagenze ngo imyanya y’ibanga y’umurambo iveho.

Uyu nyakwigendera witwa Chimaobi yari afite imyaka 20, bivugwa ko yishwe n’umuriro w'amashanyarazi mu gihe yari ari kugerageza gukora insinga z’amashanyarazi, mu gace kamwe n’ubundi wari uruhukiye.

Icyakora, ibintu byaje gukomera ubwo abo mu muryango we bajyaga kuzana umurambo we ngo ashyingurwe mu cyubahiro, kuwa mbere tariki 31 Werurwe 2025, maze bagasanga nta gitsina afite. 

Abakozi bashinzwe umutekano bagerageje guhunga nyuma yo kumenya ibijya mbere, ariko bafatwa ntaho barajya. 

Ibi kandi babivumbuye nyuma y'impaka zari zimaze igihe aho abaturage bakekaga ko muri ubwo buruhukiro hari ibindi bikorwa bakoreraga ku mirambo iharuhukiye, nko kuyishinyagurira. 

Mushiki wa nyakwigendera niwe wasabye ko umurambo wa musaza we bawambura ubusa maze bakareba niba nta kindi cyamubayeho mu gihe umurambo we umaze aho, nyuma yo kumwambura nibwo babonye ko nta gitsina afite. 

Nyuma y'ibi abari aho barakaye cyane ndetse batangira gukubita abakozi bo muri ubwo buruhukiro, nyamara babashije kurokoka. Kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano ntacyo ziratangaza kuri iki kibazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND