Polisi y’ahitwa Milton Keynes Central Station ku muhanda wa Elder Gate, Milton Keynes, yitabajwe mu gikorwa cyo gutabara ku isaha ya 12:55 nyuma y’uko hari amakuru yavuzwe ko hari umugabo witwaje intwaro.
Abapolisi bari bafite intwaro bo muri ‘Thames Valley Police’ bahise batangira gukurikirana umugabo, ndetse nyuma y’ibiganiro hagati yabo bamusaba gukuramo intwaro, abapolisi batangiye gusohora amasasu. Nubwo bakoze ibishoboka byose ngo ahabwe ubuvuzi, uyu mugabo yaje kwitaba Imana ku isaha ya 1:44pm.
Uwari hafi igihe ibi byago byabaga nkuko yabitangarije Metro yavuze ko “yumvise urusaku rw’amasasu mbere y’uko hagera ambulansi”. Gare ya Milton Keynes yahise ifunga igihe kingana n’amasaha abiri ndetse hagaragara n’imodoka enye za Polisi, ariko ubu yakiriye abagenzi nk’uko bisanzwe. Polisi ya Thames Valley yavuze ko nta rundi rujijo rusigaye ku mutekano w’abaturage.
Polisi yaho mu itangazo yatangaje ko abapolisi bo muri Thames Valley Police ndetse na British Transport Police bakiriye amakuru ku byerekeye umugabo wagaragaye afite intwaro muri gare ya Milton Keynes ku isaha ya 12:55pm.
Ikigo cyigenga gishinzwe gukurikirana ibikorwa bya polisi (Independent Office for Police Conduct, IOPC) cyatangaje ko cyatangiye iperereza ku byabaye. Umuvugizi w’iki kigo yavuze ko nyuma y’uko polisi itangaje ibyabaye, bahise batangira gukora iperereza ku bikorwa byabaye mu gihe cy’icyo gikorwa ndetse no ku myitwarire yaba polisi.
Yagize ati: "Twashoboye kubimenyeshwa na polisi ya Thames Valley nyuma y’ibyabaye, kandi abakozi bacu bari aho byabereye na polisi kugira ngo batangire gukusanya amakuru".
TANGA IGITECYEREZO