RFL
Kigali

Bola Lobota wifuzwaga na Rayon Sports yasinyiye Gasogi United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/06/2020 20:46
0


Ikipe ya Gasogi United yamaze gutangaza ko yasinyishije rutahizamu ukomoka muri DR Congo wakiniraga ikipe ya AS Maniema Union, Bola Lobota Emmanuel, wari umaze iminsi mu biganiro na Rayon Sports.



Gasogi United ikomeje gutungurana ku isoko ryo kugura abakinnyi muri uyu mwaka, nyuma yo kwibikaho Iradukunda Jean Bertrand wavuye mur Mukura,  yongeye kwerekana ko ihagaze neza ku isoko ndetse ikeneye  igikombe umwaka utaha, nyuma yo gusinyisha rutahizamu Bola Lobota Emmanuel ukinira ikipe y’igihugu ya Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Hari hashize iminsi hacicikana amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi wigeze kuyikoramo igeragezwa muri Gashyantare 2019 ndetse ikanamushima, uyu ruthizamu no kugaruka mu Rwanda muri Kamena 2019 aho byavugwaga ko agarutse aje gusinya ariko na bwo ntibumvikana asubirayo.

Gasogi United ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 23/06/2020, yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi wanakiniye Republika iharanira Demokarasi ya Congo y’abatarengeje imyaka 23, amasezerano y'imyaka ibiri.

Mu minsi ishize nibwo Gasogi kandi yari yasinyishije myugariro Herve Beya Beya nawe ukomoka muri Congo, bakaba biyongera ku bandi bakinnyi iyi kipe yasinyishije barimo Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura VS, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi Fc, Bugingo Hakim Wakiniraga Rwamagana City n’umunyezamu Mfashingabo Didier wari umunyezamu wa Etoile del’Est.

Ubuyobozi bwa Gasogi United bwatangaje ko buri kubaka ikipe izahatanira kimwe mu bikombe bikomeye bikinirwa mu Rwanda mu mwaka utaha w'imikino.


Gasogi United yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Bola Lobota


Lobota yakiniye ikipe y'igihugu ya DR Congo U23








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND