RFL
Kigali

Etincelles FC yabonye ubuyobozi bushya bwijeje abakunzi b’iyi kipe kubasubiza ibyishimo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/06/2020 10:37
0


Hitayezu Dirigeant yatorewe kuyobora Etincelles FC mu matora y’Inama y’Inteko Rusange y’ikipe yabereye mu Karere ka Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yiyemeza gutanga ibyishimo ku bakunzi ndetse n’abafana b’iyi kipe yigeze gusohokera u Rwanda mu mikino nyafurika.



Ingamba komite nshya iyobowe na Hitayezu izanye muri Etincelles, ni ugukora ibyo komite icyuye igihe yari iyobowe na Ruboneza Gédéon itakoze, birimo gusubiza iyi kipe ku ruhando rw’amakipe atsinda kandi atinyitse muri sampiyona.

Ni amatora yakozwe hubahirjwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, Hitayezu Dirigeant atorerwa kuyobora iyi kipe nka perezida aho yatsinze ku majwi 100%.

Visi Perezida wa mbere yabaye Pasteur Ndolimana Emmanuel watowe ku majwi 85% mu gihe uwa kabiri yabaye Ndagijimana Enock. Hemejwe ko Umunyamabanga mukuru n’abajyanama bazatorwa mu minsi iri imbere.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Etincelles FC, Hitayezu Dirigeant yavuze ko bagiye kubaka ikipe ikomeye izagarurira ibyishimo abakunzi b’iyi kipe.

Yagize ati “Abafana ba Etincelles FC turabasaba kutuba hafi tugafatanya haba mu bitekerezo cyangwa ubushobozi. Byose turabikeneye kugira ngo ikipe yacu tuyigeze kure kandi turashimira umuterankunga wacu mukuru, ari we Akarere ka Rubavu”.

“Turabizeza ko tuzakoresha neza ingengo y’imari batugenera kugira ngo izatange ibyishimo ku bafana ndetse n’Abanya-Rubavu muri rusange”.

Hitayezu Dirigeant yabaye Visi Perezida muri Komite yariho mu mwaka w’imikino wa 2017/18 ubwo iyi kipe yasozaga shampiyona iri ku mwanya wa kane.

Muri uyu mwaka w’imikino wasojwe imburagihe, Etincelles FC yari ku mwanya wa 13 n’amanota 24 mu mikino 23 yari imaze gukinwa.

 

Ikipe ya Etincelles FC yabonye ubuyobozi bushya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND