RFL
Kigali

Biravugwa: Umweyo uravuza ubuhuha muri Espoir FC! Benshi mu bakinnyi n’abatoza birukanwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/06/2020 18:44
0


Nyuma yo kugarukira ku mwamba ntimanuke mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka, biravugwa ko Espoir FC yo mu karere ka Rusizi yafashe umwanzuro wo kwirukana umutoza mukuru ndetse n’uwari umwungirije ndetse n’umubare munini w’abakinnyi, aho bashinjwa kudatanga umusaruro wifuzwaga n’abanya Rusizi.



Muri uyu mwaka w’imikino utararangiye kubera icyorezo cya Coronavirus, wasojwe ikipe ya Espoir FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 17 n’umwenda w’ibitego 20, mu gihe amakipe abiri yayikurikiye  yahise asubizwa mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma y'uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwicaye hamwe bugasuzuma umusaruro w’abatoza n’abakinnyi bakoreshejwe muri uyu mwaka w’imikino, bwafashe umwanzuro wo kubasezerera ndetse bakajyana n’umubare munini w’abakinnyi kugira ngo hakorwe ivugurura muri iyi kipe ishaka umusaruro mwiza mu mwaka utaha w’imikino.

Mu basezerewe, harimo umutoza mukuru Rukundo Jean de Dieu ndetse n’umutoza wari umwungirije Saidi Abed Makassi, aba bakaba baragiye bahagarikwa inshuro zitandukanye na bwo bashinjwa umusaruro muke.

Biravugwa ko abakinnyi barenga 14 aribo batandukanye na Espoir FC, gusa amwe mu mazina yamenyekanye y’abirukanwe harimo Mutombo Govin, Renzaho Hussein Yongo, Bonfils, Kayiranga Eric, Niyitanga Youssuf , Gatoto Serge, Amidou Abdallah, Uwineza Jean De Dieu.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir kandi bwatangaje ko Maurice na Kyambadde Fredy bakiri abakinnyi ba Espoir FC imbere y’amategeko kuko nta kipe yigeze ibaganiriza kuri Transfert zabo.

Biravugwa ko Gatera Alphonse wigeze gutoza iyi kipe yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Espoir Fc ko ari we ugomba kuyibera umutoza mukuru mu mwaka w’imikino 2020/2021.


Benshi mu bakinnyi ba Espoir Fc beretswe umuryango





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND