Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yatangaje imwe mu mikino igomba gusubukurwa nyuma y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ahanini yasuzumaga ingamba zo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyazahaje abatuye Isi.
Kuva muri Werurwe 2020 nta gikorwa cya siporo cyari cyemewe mu Rwanda nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa COVID-19. Nyuma hagiye habaho kurekura bimwe mu bikorwa ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Ku
wa Kabiri tariki ya 02 Kamena 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye
muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,
Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro itandukanye, irimo no gusubukura bimwe mu
bikorwa byari byarahagaze.
Nk’uko
bigaragaragara mu itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara ku wa Kane
tariki ya 4 Kamena, imikino ikorwa abantu bategeranye irimo uwo kunyoga igare,
gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amagare (Hiking) n’imikino
ngororamubiri yasubukuwe ariko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda.
Yagize
iti “Hashingiwe ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kanama 2020 ku
ngamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Minisiteri ya
Siporo mu bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, iratangaza ingamba zikurikira zo
kubahiriza hasubukurwa ibikorwa bya siporo y’umuntu umwe cyangwa izindi zikorwa
bategeranye”.
“Ibikorwa
bya siporo n’imikino byemerewe gusubukurwa ni: kwiruka (jogging), imikino
ngororamubiri, kunyonga igare, imyitozo yo kugenda n’amaguru (hiking), Golf,
Tennis, Umukino wo gutwara imodoka na Fencing (barwanisha inkota)”.
Amabwiriza arebana n’isubukurwa ry’ibi
bikorwa bya siporo
1.
Minisiteri ya Siporo iramenyesha abantu bose ko isubukura ry’ibikorwa bya
siporo zavuzwe bitangirana na tariki ya 8 Kamena 2020;
2.
Aya mabwiriza azavugururwa nyuma y’iminsi 15, hashingiwe ku isesengura
ry’inzego z’ubuzima.
3. Amashyirahamwe ashinzwe siporo n’imikino yavuzwe, afatanyije na Minisiteri ya Siporo azatangaza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yihariye kuri buri mukino amenyeshwe abakinnyi n’abanyamuryango bayo.
4.
Minisiteri iratangaza kandi ko ibikorwa bya siporo byavuzwe, byemewe gukorerwa
kuri Stade Amahoro m’umuzenguruko wayo, abantu batinjiye muri stade imbere
ahabera imikino, kandi bubahiriza amabwiriza atangwa na Minisiteri y’Ubuzima mu
rwego rwo kwirinda Covid 19.
Hanatangajwe amabwiriza yo
kubungabunga ubuzima
1.
Kwambara agapfukamunwa mbere na nyuma y’imyitozo ni ngombwa
2.
Kubahiriza intera ya metero 1,5 hagati y’abakorera siporo n’imyitozo hanze
3. Kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe ukorera siporo hanze no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa
4.
Kwitwararika ku isuku y’ahakorerwa siporo n’imikino hakoreshejwe imiti yemewe
yica virusi, gusukura ibikoresho byifashishwa no kwita by’umwihariko ahakorwa
kenshi nko ku nzugi.
5.
Mu gihe hakoreshwa inyubako za siporo zo hanze, buri wese agomba kugira ibikoresho
bya siporo bye bwite akabigirira isuku, kandi hakirindwa ko bishyirwa hamwe
byegeranye n’iby’abandi.
6.
Abantu bagaragaza ibimenyetso bikurikira (inkorora, ibicurane no kwitsamura,
umuriro, kuribwa umutwe) ntibemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame,
ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima zikabasuzuma.
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yamaze gusubukura imwe mu mikino yari yarahagaritswe na COVID-19
Tennis iri mu mikino yakomorewe mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO