Abatuye Isi hafi ya bose bakomeje gutanga ubutumwa bwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura, aho byafashe indi ntera nyuma y’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi w’umuzungu amutsikamiye ku ijosi kugeza ashizemo umwuka ubwo yagezwaga kwa muganga.
Ku
wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020, ni bwo hatangiye gukwirakwizwa amashusho
y’uyu mwirabura aryamye hasi, atsikamiwe ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Minnesota.
Iki
gikorwa kigayitse cyatumye muri Leta Zunze za Amerika hatangira imyigaragambyo
yo kwamagana uru rupfu ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abirabura, ibi bikaba
byarageze no mu bakinnyi b’imikino itandukanye by’umwihariko mu mupira
w’amaguru.
Muri
shampiyona y’u Budage, abakinnyi barimo Jadon Sancho ndetse na Marcus Thuram
bagaragaye bamagana uru rupfu ndetse biza kugera no mu yandi makipe uhereye
kuri Liverpool, Chelsea, Barcelona ndetse na Simba yo muri Tanzania.
Aba
bakinnyi Bose ba Chelsea bafashwe amafoto ku kibuga cyabo cy’imyitozo Cabham
Training Base aho buri mukinnyi yari apfukamye ku ivi rye.
Buri
mukinnyi wese ku ivi rye rimwe, bakoze inyuguti ya H mu ishusho, aho iyi kipe
ya Chelsea yavuze ko bahagaze ku kiremwa muntu. Iyi nyuguti ya H bakoze nka
ikipe isobanura “Human”.
Abakinnyi
nka Fikayo Tomori, Ruben Loftus–Cheek , Antonio Rudiger, Billy Gilmour,
Mason Mount na Kepa Arrizabalaga bari mu bakinnyi ba Chelsea bagize
ubutumwa batanga kuri Conte zabo za Twitter bifashishije iyi foto bapfukamye
nk’ikipe.
Umubare
munini w’ibyamamare byagiye bitanga ubutumwa kuri iri ronda ruhu ryakorewe Floyd
harimo nka Michael Jodan, Serena Williams, LeBron James na Tiger Woods Bose
batanze ubutumwa bamagana ironda ruhu rikorerwa abirabura.
Ikirangirire
muri NBA LeBron James yatanze ubutumwa nawe yongera ashyira ku mbuga ze ifoto
ya Liverpool bapfukamye yandika agira ati —“Ntuzagenda Wenyine.” nkuko Ari
ikirango cy'iyi kipe kigira kiti —“You’ll Never Walk Alone.”
Umubare
w’abigaragambya muri Amerika ugenda uzamuka uko bwije n’uko bukeye, aho bose
bahuriza ku ijambo rimwe bagira bati “BlackLivesMaters” bivuga ngo “Ubuzima
bw’umwirabura bufite agaciro”.
Jordan Sancho ukinira Dortmund yagaragaye mu bambere batanze ubu butumwa
Hakimi bakinana nawe yatanze ubutumwa
Simba SC yo muri Tanzania nayo yatanze ubutumwa
Rashford wa Manchester United nawe yatanze ubutumwa
Ikipe ya Liverpool yatanze ubutumwa
Ikipe ya Chelsea nayo yatanze ubutumwa
TANGA IGITECYEREZO