Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascene yiyongereye ku banyarwanda babiri basanzwe muri komisiyo za CAF bituma u Rwanda ruzahagararirwa n’abanyamuryango batatu muri komisiyo zihoraho z’Impuzamashyirahamawe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) mu 2020 na 2021.
Mu
kwezi gushize kwa Gicurasi ni bwo CAF yatangaje abazaba bagize Komisiyo 15
zihoraho zirimo izitegura amarushanwa, iy’ubuvuzi, iy’ubujurire, iyo gukemura
impaka n’izindi.
Musabyimana
Célestin yagumye muri Komisiyo ishinzwe gutegura Igikombe cya Afurika (CAN) mu
gihe Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascène, we yashyizwe muri komisiyo
ishinzwe gutegura Shampiyona Nyafurika y’ibihugu (CHAN) asimbuye Nzamwita
Vincent De Gaulle.
Uwamahoro Tharcille Latifah wigeze kuba
Umunyamabanga wa FERWAFA hagati ya Nzeri 2016 na Gashyantare 2018. Yagumye muri
Komisiyo ishinzwe umupira w’amaguru w’Abagore, iyi yashyizwemo kuva mu 2017
ubwo hatorwaga Perezida wa CAF.
Sekamana yasimbuye Nzamwita mu bagize komisiyo ya CAF ishinzwe gutegura CHAN
Uwamahoro Tharcille yagumye muri komisiyo ishinzwe gutegura ruhago y'abagore
TANGA IGITECYEREZO