Urwego rw’igihugu Rushinzwe Imiyoborere RGB rwemeje ko Munyakazi Sadate ari we muyobozi wa Rayon Sports mu buryo bwemewe n’amategeko, ruha gasopo Ngarambe Charles ko nta burenganzira afite bwo kweguza Sadate runamubuza kongera kwivanga mu miyoborere y’iyi kipe.
Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2020, nibwo habaye inama yahuje urwego
rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, yari igamije kwemeza umuyobozi wa Rayon Sports
FC mu buryo bwemewe n’amategeko, cyane cyane ko iyi kipe imaze iminsi uruhande
rwa Ngarambe ruvuga ko mu mategeko ari rwo rufite ububasha bwose ko Sadate
ntacyo avuze.
Tariki
ya 14 Gicurasi 2020 nibwo Ngarambe Charles yandikiye RGB avuga ko ari we
Muyobozi uhagarariye Umuryango (Association) Rayon Sports mu mategeko bityo
inyandiko zisinywaho n’Umuyobozi wa Rayon Sports FC (Munyakazi Sadate) mu izina
ry’Umuryango, zitahabwa agaciro.
Ku
wa 22 z’uku kwezi, Munyakazi Sadate na we yandikiye uru rwego, avuga ko ari we
muyobozi wemewe mu mategeko kuko urwego Ngarambe Charles avuga ko ayoboye,
rutakiri muri Rayon Sports kuva tariki ya 22 Ukwakira 2017.
Ku
wa Mbere w’iki cyumweru nibwo Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports yari yatangaje
ko Munyakazi Sadate na Komite Nyobozi ayoboye, bahagaritswe kubera amakosa
bakoze mu buyobozi bamazeho amezi 10, ndetse basimbuzwa abagabo barindwi bari
mu Kanama Ngishwanama.
Ku
wa Gatanu, tariki 29 Gicurasi 2020, nibwo byamenyekanye ko RGB yanzuye ko
Munyakazi Sadate ari we uhagarariye Rayon Sports mu mategeko.
Nyuma
y’ibi kandi, Munyakazi Sadate yahawe iminsi 30 yo kuvugurura amategeko shingiro
y’iyi kipe ya rubanda imaze iminsi mu bibazo by’amakimbirane ya hato na hato, byanayikomye
mu nkokora itakaza abakinnyi benshi bayo bakomeye ndetse ikoma mu nkokora ibiganiro
n’abaterankunga.
RGB yemeje Sadate Munyakazi nk'umuyobozi uhagarariye Rayon Sports mu mategeko
TANGA IGITECYEREZO