Umunyezamu Muhamud Mossi wakoze amateka akomeye mu mupira w’u Rwanda, akanafasha ikipe y’igihugu Amavubi gukina igikombe cya Afurika rukumbi u Rwanda rwitabiriye mu mateka, aratangaza ko abayeho mu buzima bubi bityo akaba yifuza gufashwa akagaruka mu Rwanda, agatoza izamu abana b’Abanyarwanda.
Muhamud
Mossi ni umwe mu banyezamu beza babaye mu Rwanda, aho yakiniye amakipe azwi
arimo nka Rayon Sports ndetse na APR Fc, akanakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda
Amavubi. Kuri ubu arifuza gufashwa kugaruka mu
Rwanda agatanga umusanzu we mu mupira w’amaguru nawe agafashwa kubaho kuko
ubuzima abayemo bubabaje cyane.
Uyu
munyezamu ubu usigaye atuye mu gihugu cya Ethiopia, mu kiganiro yagiranye na
Televiziyo Rwanda, avuga ko ubuzima abayemo muri iki gihugu butamworoheye aho
yifuza kugaruka mu Rwanda.
Muhamud
Mossi yavuze ko abayeho nabi muri Ethiopia aho yanyuze yifuza kwerekeza muri
Australia ngo asange umuryango we uba muri icyo gihugu, gusa kuri ubu arifuza
kugaruka mu Rwanda, akavuga kandi ko yifuza gutanga umusanzu we agatoza
abanyezamu bakiri bato.
Yagize
ati "Ndashaka gusubira mu Rwanda nkatoza abazamu, ibyanjye hano byaranze,
simfite uburyo bwo gutaha, ndasaba abayobozi bangarure mu rugo njye ntoza
abazamu, nakinaga neza ndabizi nshobora no gutoza neza abazamu".
"Nkunda
Kagame, ndamukunda Imana imufashe. Munyibuke nari nkaze, ndabasaba imbabazi
munsubize kuri Ambassade wenda bampa itike njyende nsubire mu rugo".
Muhamud
Mossi ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu guhesha u Rwanda itike yo gukina igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2004
muri Tunisia.
Muhamud Mossi yari kumwe n'ikipe y'igihugu Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2004
TANGA IGITECYEREZO