RFL
Kigali

Facebook mu mushinga wo gukwirakwiza internet yihuta muri Africa n'Uburayi hakoreshejwe inzira zo munsi y’amazi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:15/05/2020 8:36
0


2Africa ni umushinga Facebook ifatanyije na China mobile, south’s MTN… ugiye gutangira vuba wo kugeza murandasi (internet) mu bihugu 23 hakoreshejwe imigozi ica munsi y'inyanja izaba ifite uburebura bwa 37, 000km. Iyi murandasi igamije iterambere ry’ikoranabuhanga muri Africa.



2Africa ni umushinga ugamije gutanga murandasi (internet) mu bihugu bigera kuri 23 harimo ibya Africa, ibyo mu Burasirazuba bwo hagati ndetse no mu burayi kandi izaba yihuta cyane ikazaba ifite ubushobozi bwo gukoreshwa n’abantu bagera kuri Miliyari 1.3

Iyi murandasi yitezweho kuzajya ikora ku muvuduko wa tribytes 180 ku isegonda (180tbps). Byitezwe ko uyu mushingwa uzarangira mu 2023. Ikindi cy'ingenzi ni uko iyi migozi izajya itwara ubwoko butandukanye bwa murandasi (internet) harimo 4G na 5G.

Uyu mushinga Facebook izawufatanya na China Mobile, South Africa’s MTN, France’s Orange na Britain’s Vodafone hakiyongeraho n’ibigo by’itumanaho biri mu bihugu uyu mushinga uzageramo.

Nokia ni yo ifite akazi ko gukwirakwiza imigozi binyuze muri Alcatel Submarine Networks(ASN) aho hacyenewe kuzubakwa imigozi iri mu birometero 37,000 ndetse iyi migozi ikazaba ifite umuzenguruko ujya kungana n’uw’Isi.

Ibihugu bizagerwamo nuyu mushinga 

Facebook ifite umugambi wo kuzana murandasi (internet) ikubye inshuro 3 iyari isanzwe iboneka iturutse ku migozi ica munsi y’amazi kandi ikaba ifite ubushobozi buhagije bwo gukorera ku muvuduko uhambaye.

Insinga zizakorahwa zizaba zikoze muri Aluminum aho kuba zikoze muri copper nk'uko byari bimenyerewe ndetse ibi ni byo bishimangira umuvuduko iyi murandasi (internet) izaba ifite.

                        

Magingo aya, uyu mushinga aho ugeze ni uko bari kuzenguruka inyanja itukura (Red sea) na Mediterane. Facebook ndetse n’abafatanya bikorwa bayo ntabwo baratangaza amafaranga bazashobora muri uyu mushinga.

Facebook si yo yonyine ifite imishinga yo kuzahura ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi (internet) kuko umwaka washize Jack Dorsey yari yatangaje ko agiye gushora imali ku mugabane wa Africa gusa yaje gutangaza ko ko covid-19 yabaye imbogamizi.

Google nayo ifite umushinga wo gusakaza internet muri Africa aho uyu muyobora uzajya ugera mu burayi. Uyu mushinga wa Google wo gusakaza murandasi ya 4G mu byaro cyane cyane ibyaro bya Afurika witwa Equiano.

N'ubwo Facebook yatangaje ko ko iri gukora ku mushinga wa 2Africa hari undi mushinga iki kigo cyatangaje mu 2018 wo gusakaza murandasi (internet) hakoreshejwe indege zitwara (Drones) gusa nturagera ku musozo, icyakozwe kugeza ubu ni igeragezwa ryakorewe muri Australia.

Src: cnbc.com 


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND