RURA
Kigali

Radio Frequency (RF) n'akamaro kayo mu bikorwa by'ikoranabuhanga

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:4/04/2025 9:26
0


'Radio Frequency' (RF) ni ikoranabuhanga ry'ingenzi mu buryo bw’itumanaho n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga. Ni amashanyarazi akwirakwira mu kirere mu buryo bw'imirasire yifitemo imbaraga rukuruzi "electromagnetic waves), aho iba ifite intera iri hagati ya gigahertz (GHz) 300 na kilohertz (kHz) 9.



RF ifasha mu gutanga ubutumwa bw'amajwi, amashusho ndetse no mu bindi bikorwa bitandukanye. Uruhare rwa RF muri tekinike ni ingenzi kuko ikora mu byiciro byinshi bitandukanye by'ubuzima bwacu bwa burimunsi. Igice cya radio frequency kigaragaza urutonde rw'ibipimo mu rwego rwa electromagnetic, aho biva kuri 30 Hz kugeza kuri 300 GHz. 

Iki gipimo gikozwe mu bice byinshi, byitwa “bands”, kandi hakaba hariho amazina y’ibi bice nk'ibyitwa low frequency (LF), medium frequency (MF), na high frequency (HF), kugira ngo byorohereze umuntu kubimenya.

RF igizwe n'imirasire y'amashanyarazi itambuka mu kirere, ikaba ifite intera itandukanye bitewe n'umuvuduko (Frequency). Uburyo iyi ikora ni uko yoherezwa n'ibikoresho bitandukanye nka radio cyangwa televiziyo, ikajya ku murongo w'itumanaho kugira ngo ibyoherejwe bigere ku muyoboro w'abakiriya cyangwa abakoresha ibikoresho byayo. 

RF itambuka mu kirere yohereza ibimenyetso by'amashanyarazi mu bikoresho nka telefone, radiyo, cyangwa mudasobwa, maze ibikorwa by'itumanaho bikoroha.

RF ikoreshwa mu bintu byinshi. Mu bijyanye n'itumanaho, irakoreshwa muri radiyo na televiziyo, gutumanaho mu buryo bwa telefoni zigendanwa, ndetse n'itumanaho ryo hagati y'inzego z'umutekano nka polisi cyangwa abashinzwe kuzimya inkongi. Hari kandi uburyo bwa amateur radio aho abashakashatsi cyangwa abantu ku giti cyabo bakoresha RF mu bikorwa byabo.

RF ikoreshwa mu buvuzi, nka MRI (Magnetic Resonance Imaging) mu kwipimisha indwara. Ifite kandi uruhare mu mikorere ya microwave, aho ikoreshwa mu guteka ibiryo no mu gukoresha radar mu bikorwa bya gisirikare n’ubushakashatsi bwo kugenzura imyitwarire y’ingendo nko mu kirere cyangwa mu isanzure. Aha amakuru yoherezwa ku minara n'ibyogajuru akongera akagaruka umuntu akabasha gukurikirana ibiri kubera mu ntera ndende atarinze kugerayo.

Interference ni ikibazo kigaragara iyo RF idakwirakwizwa neza cyangwa ikivanga n'ibindi bintu nkimvura n'imiyaga. Ibi bitera imbogamizi mu itumanaho no mu mikorere y'ibikoresho, bikaba byavamo kubura amakuru cyangwa imikorere igatinda. Gukemura icyo cyibazo ni ingenzi kugira ngo imikorere ya RF igende neza, cyane cyane mu bikorwa by’itumanaho.

Buri frequency band ifite akamaro k'umwihariko mu bikorwa bitandukanye by'itumanaho nka telefoni, televiziyo, internet n'ibindi

Low Frequency (LF) - 30 kHz - 300 kHz ikoreshwa mu itumanaho ryo ku ntera ntoya

Medium Frequency (MF) - 300 kHz - 3 MHz, ikoreshwa cyane mu maradiyo (AM)

High Frequency (HF) - 3 MHz - 30 MHz ikoreshwa mu itumanaho mpuzamahanga harimo n'amato

Very High Frequency (VHF) - 30 MHz - 300 MHz ikoreshwa mu itumanaho rya televiziyo n'amaradiyo

Ultra High Frequency (UHF) - 300 MHz - 3 GHz, ikoreshwa mu itumanaho rya telefoni, Wi-Fi, Bluetooth n'ibindi

Super High Frequency (SHF) - 3 GHz - 30 GHz, ikoreshwa mu itumanaho rya satelite, radar, na 5G

Extremely High Frequency (EHF) - 30 GHz - 300 GHz, ikoreshwa mu bikorwa byihutirwa nka interineti ya 5G n'ibyogajuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND