RURA
Kigali

Ntabwo twakongera kwemera ko Afurika isigara inyuma! Perezida Kagame atangiza Inama Mpuzamahanga yiga kuri AI

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:3/04/2025 12:42
0


Perezida Kagame yatangaje ko igihe ari iki cyo gutangira kwimenyereza no gukoresha AI agaragaza ko Afurika itakwemera kongera gusigara inyuma.



Mu Isi ya none, ibintu hafi ya byose bisigaye bikorerwa kuri murandasi ariko na none bikifashisha ubwenge ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence AI).

Mu rwego rwo kurebera hamwe uko Afurika nayo yagendera ku muvuduko ibindi biri kugenderaho mu mikoreshereze ya AI, mu Rwanda hari kubera inama mpuzamahanga yo ku rwego rwa Afurika, "Global AI Summit on Africa", yiga ku bwenge bukorano (AI).

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Kagame ndetse n’abandi bayobozi barimo Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo; Mahmoud Ali Youssouf uyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr. Musalia Mudavadi n’abandi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko nta muntu wakongera kwemera ko Afurika isigara inyuma ahubwo igomba gukataza nk’uko amahanga akataje kandi byose bikagirwamo uruhare n’Abanyafurika ubwabo.

Yagize ati “Mu ngeri zitandukanye, inyungu zo gukoresha AI zirigaragaza, zitanga umusaruro byagize uruhare mu kugabanya amakosa y’abantu. Afurika ntabwo izemera gusigwa inyuma na none. Dukwiye kujyana n’ibigezweho, ubufatanye no guhangana.”

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko n’ubwo AI ari kimwe mu bintu byoroeje ubuzima bw’abantu, ntabwo iragera hose ku Isi ku rwego rungana akaba ariyo mpamvu abanyafurika bose bakwiye guhagurukira kuyishyiramo imbaraga.

Yongeye gushimangira kandi ko ubu bwenge buhangano (AI) bushyizwemo imbaraga bugakoreshwa, amahirwe ari muri Afurika yaba menshi kuruta ayari asanzweho.

Ati “Amahirwe ari mu guhanga udushya ku mugabane wacu, ni menshi, ni ntagererwanywa kandi hamwe n’ubwege buhangano yakwikuba.”

Mu rwego rwo kwinjira mu Isi y’ikoranabuhanga ry’ubwege buhangano, mu Rwanda hubatswe ibigo byigisha amasomo agendanye n’iri koranabuhanga bikanakora ubushakashatsi ku rwego rwa Master's na PhD nk’uko byashimangiwe na Perezida Kagame.

Iki cyerekezo cy’uko Afurika yaba umugabane w’agatangaza, Perezida Kagame agihuriyeho na mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wavuze ko Afurika yaba ubutaka bwo guhanga udushya ku Isi hose.

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yagize ati “Ndizera ko Afurika yaba ubutaka bwo guhanga udushya yaba ubwayo ndetse no ku Isi hose.”

Iyi nama mpuzamahanga "Global AL Summit on Africa" iri kubera mu Rwanda muri Kigali Convention Centre, igamije kwiga no kurebera hamwe ibyakorwa n’inyungu zo gukoresha ubwenge buhangano. Yitabiriwe n’abanyacyubahiro benshi bafite ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga haba muri Afurika ndetse no hanze yayo.

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ikwiriye guhagurikira mu ba mbere ku kwiga ikoranabuhanga ry'ubwenge bukorano

Perezida Kagame yatangaje ko mu Rwanda hubatswe ibigo by'ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rya AI biri ku rwego rwa kaminuza mu cyiciro cya Master's na PhD

Iyi nama yitabiriwe n'abashoramari bafite ibigo by'ikoranabuhanga hirya no hino muri Afurika ndetse n'abandi bafite aho bahuriye n'ibikorwa by'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND