RFL
Kigali

Mukura VS ifitiye abakozi bayo umwenda w’amezi 7 yahagaritse amasezerano bari bafitanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/05/2020 21:32
0


Nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sport, Akarere ka Huye, abakinnyi ndetse n’abatoza, yarangiye impande zose zemeranyije gusesa amasezerano igihe kitazwi kubera icyorezo cya Coronavirus, ariko ubuyobozi bwemera ko bugiye kwishyura umwenda wose bufitiye abakinnyi.



Kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicrasi 2020, mu karere ka Huye habereye inama y’imbaturamugabo, auje buyobozi bw’akarere ka Huye, ubuyobozi bwa Mukura, Abakinnyi ndetse n’abatoza ba Mukura, ifatirwamo imyanzuro ikomeye ireba ahazaza h’iyi kipe itorohewe n’ibibazo by’amikoro.

Inama yarangiye impande zombi zemeranyije gusesa amasezerano bari bafitaye mu gihe kitazwi kubera COVID-19, ariko ubuyobozi bwemera ko bugiye gukora ibishoboka byose mu gihe cya vuba bakaba bishyuye umwenda wose bafitiye abakozi babo.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’igihe kitari gito abakinnyi b’ikipe ya Mukura, bavuga ko bamaze amezi arindwi batabona umushahara, bakaba bavuga ko baheruka guhembwa muri 2019.

Uyu mwanzuro kandi ukaba uje ukurikirana n’iyegura ry’uwari perezida w’iyi kipe Nizeyimana Olivier,  wari umaze igihe kirekire ayiyobora, akaba yareguye tariki 12 Gicurasi 2020, ku mpamvu atashatse gutangaza.

Mukura Victory Sport  yabaye ikipe ya karindwi ihagaritse amasezerano y’abakinnyi,  nyuma y’amakipe nka Musanze, Espoir, Rayon Sports, Heroes, AS Muhanga na Etincelles zamaze guhagarika amasezerano y’abakinnyi kugeza igihe kitazwi, ndetse na Bugesera yiyemeje kujya ihemba abakinnyi 1/3 cy’umushahara bari basanzwe bahabwa.

Kugeza magingo aya, ibikorwa by’imikino mu Rwanda barahagaritswe kugeza muri Nzeri 2020, bivuze ko umwaka w’imikino wa 2019/20 wahise unarangira, amakipe akaba agomba kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2020/21.


Mukura yahagaritse amasezerano yari ifitane n'abakinnyi bayo mu gihe kitazwi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND