RFL
Kigali

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yahagaritswe amezi 6 mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/05/2020 0:21
0


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryamaze gufatira ibihano abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, barimo Perezida Sadate Munyakazi wahagaritswe amezi 6 mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru n’umuvugizi w’iyi kipe Nkurunziza Jean Paul wahagaritswe imikino 4 atagera aho yabereye.



Kuwa Kane w’iki Cyumweru ni bwo aba bombi bitabye akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kabasabye ibisobanuro ku magambo batangaje nyuma y'uko Rayon Sports yanze kwitabira imikino y’irushanwa ry’Ubutwari muri uyu mwaka.

Aba bayobozi bahawe ibihano bitandukanye kuko Perezida Sadate yahagaritswe amezi 6 mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe umuvugizi w’iyi kipe Nkurunziza Jean Paul  yahagaritswe imikino 4 atagera ku bibuga yabereyeho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Munyakazi Sadate yahise atangaza ko azajuririra iki cyemezo kuri uyu wa mbere.

Yagize ati: “Muraho mwese, Imyanzuro ya Komisiyo y’Imyitwarire ya FARWAFA imaze gusohora icyemezo cyayo, Umwanzuro: impagaritse amezi 6 mu bikorwa by’umupira, icyemezo tukazakijurira kuwa mbere. Mugire Umugoroba mwiza”.

IMYANZURO Y'AKANAMA K'IMYITWARIRE MURI FERWAFA KU IHAGARIKWA RYA SADATE MUNYAKAZI















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND