RFL
Kigali

Babuwa Samson wasezeye muri Sunrise FC, ku muryango winjira muri Rayon Sports nk’umusimbura wa Sarpong

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/05/2020 16:36
0


Rutahizamu ukomoka muri Nigeria wakiniraga ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare, Babuwa Samson, wasezeye muri iyi kipe ku wa kane w’iki cyumweru, ngo ari hafi kurangizanya na Rayon Sports kuko ibiganiro biri ku musozo kugira ngo aze kuba umusimbura wa Sarpong Michael wirukanwe n’iyi kipe mu minsi ishize.



Ku munsi wejo ku wa Kane, ni bwo Samson Babuwa abinyujije ku rubuga rwa Whatsapp yasezeye abo babanye muri Sunrise, yemeza ko bamubereye ababyeyi beza kandi bamubereye abavandimwe b’ingirakamaro, gusa ko igihe kigeze kugira ngo ave muri iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Sunrise bwemeje aya makuru, bushyira ku mbuga nkoranyambaga amagambo ya Babuwa asezera anavuga ko azakumbura ikivuguto cy’i Nyagatare.

Mbere y'uko Babuwa asezera na nyuma y'uko asezera, hakomeje gutangazwa byinshi cyane cyane bimwerekeza mu makipe atandukanye yashimye imikinire yuyu rutahizamu uyoboye abandi kunyeganyeza inshundura muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020.

Amakuru Inyarwanda yamenye, ni uko uyu mukinnyi wari waratangiye ibiganiro na Rayon Sports mbere yo gusezera ariko impande zombi ntizumvikana ku mafaranga agomba kugurwa, impande zombi zaje guhuriza hamwe maze bemeranya ko agomba gusinya imyaka ibiri, agahabwa Miliyoni 11 z’amanyarwanda.

Impande zombi ziri mu biganiro bya nyuma kugira ngo Babuwa ashire umukono ku masezerano muri iyi kipe ikunzwe n’abatari bacye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Byavuzwe ko Rayon sports yatanze Miliyoni 8 z’amanyarwanda, Babuwa akavuga ko aya mafaranga ari make atayafata, kuko we yifuzaga Miliyoni 17 z’amanyarwanda.

Si Rayon sports yifuza uyu mukinni gusa, kuko AS Kigali na Kiyovu Sports zicungiye hafi, ndetse n’amakipe yo hanze harimo amakipe yo muri Kenya, Mozambique na Tanzania.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2019-2020, Babuwa Samson niwe rutahizamu mwiza uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi, kuko mu mikino 24 ya shampiyona amaze gukina, amaze gutsinda ibitego 15.


Samson Babuwa amahirwe menshi azakinira Rayon Sports mu mwaka utaha w'imikino


Babuwa yasezeranye n'umunyarwandakazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND