RFL
Kigali

Biravugwa: Icyemezo cya ‘FERWAFA’ cyatewe utwatsi, Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro 2019-2020 byasubitswe kugeza muri Nzeri 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/05/2020 13:23
0


Biravugwa ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ‘MINISPORTS’ yateye utwatsi icyemezo cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yifuzaga ko shampiyona y’umwaka w’imikino 2019-2020, yakinwa ikarangira, ‘MINISPORTS’ yamaze gusubika ibikorwa byose by’imikino kugeza muri Nzeri 2020.



Ibikorwa byose by’imikino byahagaritswe by’agateganyo mu Rwanda kuva tariki ya 15 Werurwe 2020, umunsi umwe nyuma y’uko hatangajwe umurwayi wa mbere wanduye Coronavirus mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo FERWAFA yari yafashe  umwanzuro ko icyemezo cyo guhagarika cyangwa gukomeza shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda cyari kuzatangazwa tariki 30 Gicurasi 2020, habanje gukusanywa bitekerezo by’abanyamuryango ari nabyo byari mu bizagenderwaho hafatwa umwanzuro.

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri hateranye  inama yahuje abayobozi bose b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, ndetse na Minisiteri y’imikino, hemezwa ko ibikorwa byose bifite aho bihuriye n’imikino bihagarara kuzageza muri Nzeri, 2020.

Ibi bivuze ko imikino y’igikombe cy’Amahoro ndetse na shampiyona y’umupira w’amaguru mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 yari isigaye  ishobora kutazakinwa, bityo uyu mwaka ukaba uburijwemo. Turacyategereje icyo Minisiteri y'Imikino itangaza kuri aya makuru.

Birashoboka ko shampiyona yaseswa burundu ntihatangwe igikombe, APR FC igasohoka nk’ikipe ya mbere, Rayon Sports ikaba iya kabiri cyangwa se imikino yose ikagirwa impfabusa, aho Rayon Sports na AS Kigali zahagarariye u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, ari zo zakongera guhagarira igihugu mu mwaka w’imikino 2020/21.

Ubwo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yahagararaga, APR yari ku mwanya wa mbere n’amanota 57 mu mikino 23, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 mu mikino 24.


Rayon Sports na AS Kigali zishobora kongera zigaserukira igihugu mu marushanwa nyafurika


APR FC na Rayon Sports zishobora gusohokera igihugu mu marushanwa nyafurika mu mwaka utaha





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND