RFL
Kigali

Jeannot Witakenge wanditse amateka akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda yitabye Imana

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/04/2020 13:47
0


Jeannot Witakenge, wakiniye akanatoza Rayon Sports, yitabye Imana kuwa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020 nyuma y’iminsi yari amaze arwariye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Witakenge yakiniye amakipe akomeye mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC,  yitabye Imana azize kanseri y’igifu yari amaze igihe arwaye.

Witakenge yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020, akaba yaguye mu bitaro bya Bukavu aho yari arwariye kuva tariki ya 11 Mata 2020.

Witakenge Jeannot yabaye umutoza wungirije muri Rayon Sports muri Mutarama 2018, asimbuye Ndikumana Hamad Katawuti nawe witabye Imana.

Mu 1999 ubwo yakiniraga Rayon Sports, yajyanye n’Amavubi mu Bubiligi aratoroka asa n’uretse umupira kugera mu 2001 ubwo yagarukaga muri Rayon sports yakiniye umwaka umwe, akerekeza muri Lupopo yo muri RDC.

Mbusa Kombi Billy bakinanye muri Rayon Sports hagati ya 1995 na 2000, yatangaje ko amakuru y’urupfu rwa Witakenge yayamenye muri iki gitondo.

Yagize ati “Jeannot yapfuye ejo nimugoroba, nanjye babimbwiye muri iki gitondo. Yadusize nta kundi. Imana imwakire”.

Witakenge yari amaze igihe kinini arwaye nyuma y’uko muri Nyakanga 2019 agize ikibazo mu nda akajya kwa muganga bagasanga arwaye igifu, abaganga basaba ko agomba kubagwa nyuma yo koroherwa arataha.

Muri Mutarama uyu mwaka, yongeye kuremba, ajyanwa mu bitaro bya Bukavu (Hôpital Général de Bukavu) ari n’aho yari arwariye.

Mu cyumweru gishize, byari byatangajwe ko yitabye Imana, ariko ayo makuru anyomozwa n’umuryango we.

Witakenge yagarutse muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya O.C Muungano FC y’iwabo muri Congo, yungiriza abatoza barimo Karekezi Olivier na Ivan Minnaert muri iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.


Witakenge yabaye umutoza wungirije muri Rayon Sports igihe kitari gito







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND