Abakinnyi b’ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, bamaganiye kure icyemezo cy’ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwafashe cyo guhagarika imishahara yabo kuva muri Mata 2020 kubera icyorezo cya Coronavirus.
Nyuma
y’icyumweru kimwe Espoir FC imenyesheje abakinnyi bayo ko itazabahemba
umushahara wa Mata 2020 kubera ko batari kuyikorera muri ibi bihe bya
Coronavirus, na bo bayisubije ko batabikozwa, ahubwo bifuza ko habaho
ubwumvikane bakagabanyirizwa ibyo bagombwa.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki 22/04/2020, abakinnyi b’ikipe ya Espoir FC babinyujije
kuri kapiteni wayo Kyambadde Fred, bandikiye iyi kipe bayimenyesha ko
batishimiye uyu mwanzuro, ahubwo ko bategereje umushahara wabo wa Mata 2020.
Mu ibaruwa abakinnyi ba Espoir FC bandikiye ubuyobozi bagize bati: “Ndabasuhuje mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu, nongeye kubashimira uburyo bwose muri kudufashamo kugira ngo dukomeze kumera neza muri ibi bihe bya COVID19
“Mu
izina ry’abakinnyi ba ESPOIR, mbandikiye iyi baruwa nsubiza ibaruwa yanyu mwari
mwatwandikiye ijyanye no guhagarika amasezerano yacu, kugeza igihe ibintu
bizasubirira mu buryo, nk’abakinnyi ntitwemeranya n’icyemezo mwafashe, ndetse
dutegereje umushahara wacu ubwo kwezi kuzaba gushize”
Dushingiye ku itegeko ry’umurimo mu Rwanda ndetse n’amategeko ya FIFA ndetse na Ferwafa, ndetse na mwe muzi icyo avuga. Tugendeye kuri ibi, dushobora kwemera igabanaywa ry’umushahara bitewe n’ingano twakemeranya
Dutegereje
kumva igisubizo cyanyu vuba, kandi twiteguye kutagorana mu kumvikana ku
bijyanye n’umushahara w’ukwezi kwa kane, Murakoze”.
Espoir
FC ibaye ikipe ya kabiri abakinnyi bagaragaje ko bamenyeshejwe icyemezo cyo
gukurirwaho umushahara nta bwumvikane bubayeho nk’uko byagenze muri Rayon
Sports.
Ibaruwa abakinnyi ba Espoir FC bandikiye ubuyobozi
TANGA IGITECYEREZO