Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryasabye amakipe kwirinda imanza zitari ngombwa zishobora guterwa no guhagarika imishahara y’abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bayo muri ibi bihe bya Coronavirus.
Nyuma
y’iminsi 34 ibikorwa by’imikino mu Rwanda byarahagaze kubera Coronavirus, amakipe
atatu arimo Espoir FC, Musanze FC na Rayon Sports zamaze guhagarika imishahara y’abakinnyi n’abandi
bakozi bayo kubera ko batari mu kazi basanzwe bahemberwa.
Ku
Cyumweru tariki ya 19 Mata, FERWAFA igendeye ku mabwiriza ya FIFA, yamenyesheje
abanyamuryango bayo (amakipe) ko akwiye kwirinda imanza zitari ngombwa
zishobora gutezwa n’uko guhagarika amasezerano y’abakozi bayo.
Yagize
iti “Tugendeye ku nama FIFA yatugiriye, turabashishikariza kwegera abakinnyi
muri iki gihe, mukumvikana hagamijwe kurebera hamwe umuti ukwiye ku mpande
zombi, hibandwa mu kureba niba imishahara cyangwa ibindi abakinnyi bagenerwa,
bashobora kuzabihabwa mu gihe kizaza cyangwa bikagabanywa”.
“Turabasaba
kubyitwararika, mu kwirinda imanza zitari ngombwa zishobora kuzabaho bitewe
n’uburyo tuzaba twitwaye muri ibi bihe turimo bitoroheye buri wese”.
FERWAFA
yamenyesheje abanyamuryango bayo ko ku bijyanye n’igihe imikino izasubukurirwa,
izafata icyemezo igendeye ku nama izahabwa na Guverinoma y’u Rwanda ndetse
n’inzego z’ubuzima.
TANGA IGITECYEREZO