Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA yahaye amabwiriza mashya amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi imirongo ngenderwaho ijyanye n’ingamba zo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuzahaza abatuye Isi.
Nyuma
y’igihe kitari gito gishize ibikorwa by’imikino byarahagaze mu bihugu hafi ya byose
ku Isi, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwibaza ku icyo amakipe
ashobora kuzagenerwa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubukungu bigaragara ko
budahagaze neza muri ibi bihe by’iki cyorezo.
Si
ibyo gusa kuko hibazwa uko bizagenda igihe amasezerano abakinnyi ashobora
kurangira mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019-2020 usozwa, ndetse bamwe bakanagaruka
ku butumwa FIFA izagenera amashyirahamwe ku bijyanye no gusoza amarushanwa
yahagaritswe, yaba amarushanwa y’imbere mu gihugu, ndetse n’amarushanwa
mpuzamahanga amakipe asanzwe yitabira.
Mu
ibaruwa Ferwafa yandikiye abanyamuryango bayo kuri iki Cyumweru tariki
19/04/2020, yabamenyesheje zimwe mu mpinduka zatanzwe n’impuzamashyirahamwe
y’umupira w’amaguru ku Isi FIFA, amashyirahamwe yabwiwe ko amasezerano
y’abakinnyi agomba kurangirana n’igihe umwaka uzarangirira.
Amakipe
kandi yagiriwe inama yo kumvikana n’abakozi bayo ku bijyanye n’ibyo bagenerwa birimo
imishahara, amakipe akaganira nabo ku buryo nta ruhande ruzabangamira urundi,
ndetse bakanafata abakinnyi kimwe muri ibi bihe bitoroshye Isi irimo.
Ibikubiye mu Ibaruwa ya FERWAFA
TANGA IGITECYEREZO