Abanyarwanda babiri bakina muri shampiyona ya Tanzania, abo ni kapiteni w’ikipe ya KMC, Mugiraneza Jean Baptiste ndetse na rutahizamu wa Simba SC, Meddie Kagere, bamenyeshejwe ko batazemererwa gusubira muri Tanzania nyuma yaho basesekaye mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu kubera ko shampiyona ya Tanzania yahagaze kubera Coronavirus.
Shampiyona
ya Tanzania yarahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, Migi na Kagere bahise
kuza gusura imiryango yabo mu Rwanda mu gihe shampiyona itarasubukurwa.
Amakuru
dukesha ikinyamakuru Mwanaspoti cyandikirwa muri Tanzania, kivuga ko perezida
w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania (TFF) Wallace Karia, yavuze ko bizagorana ko aba
bakinnyi bazagaruka muri iki gihugu, kabone nubwo iminsi 30 bihaye yashira.
Yagize
ati” Twibukije abayobozi b’amakipe ko nta kiruhuko twatanze, kuko hari amakuru
numvise ko bamwe baba hari abakinnyi bagiye guha uruhushya ngo babe bisubiriye
mu bihugu bakomokamo ikintu gitandukanye na gahunda za Leta.
“Nibabareka
bakagenda turahita tubwira ubuyobozi ntibuzabemerere kugaruka mu gihugu no mu gihe
iminsi 30 twihaye izaba ishize kuko ntawamenya uko bazaba bahagaze”.
“Ntabwo
ukwezi kumwe konyine ariko tugomba kumara twirinze cyane, ahubwo ni uko kugira
ngo iyo Virus idakomeza gukwirakwira bityo tukaba twakongera tukikorera
ibikorwa byacu nk’uko bisanzwe, bityo kurekura abantu bakajya mu bihugu byabo
hanyuma bakazagaruka tutazi ingamba ibyo bihugu byafashe bishobora kurangira
batwanduje, bityo ntabwo byashoboka kuko byaba bisa nk’aho turi kwikinisha”.
Wallace Karia,uyobora TFF
Shampiyona
ya Tanzania yasubitswe igeze ku munsi wa 29 w’imikino, Simba SC ya Kagere niyo
ikiyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 71, mu gihe KMC ya Migi iri ku
mwanya wa 15 n’amanota 33.
Migi yageze mu Rwanda ku wa Gatanu avuye muri Tanzania mu ikipe ya KMC
Kagere yageze mu Rwanda ku wa Gatanu avuye mu ikipe ye ya Simba SC
TANGA IGITECYEREZO