Rutahizamu ukomoka muri Argentine ukinira ikipe ya Juventus de Turin yo mu Butaliyani Paulo Dybala ndetse n’umukunzi we Oriana, bemeje ko banduye icyorezo cya Coronavirus nyuma yo gukorerwa ibizamini.
Mu
minsi ishize byari byavuzwe ko uyu mukinnyi nyuma ya myugariro Rugani, nawe
yanduye virus ya Corona, ariko aya makuru aza guhakanwa bavuga ko ari ibihuha.
Kuwa
Gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2020, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze
Dybala yatangaje ko we n’umukunzi we, Oriana, bombi banduye Coronavirus, ariko
bameze neza.
Yagize
ati “Muraho mwese, ndashaka kubamenyesha ko twembi twakiriye ibisubizo, njye na Oriana, dusanga twaranduye icyorezo cya Covid-19. Amahirwe
ni uko tumeze neza kandi turabashimiye ku bw’ubutumwa bwanyu kandi turabasuhuje
mwese”.
Dybala
yabaye umukinnyi wa Gatatu wa Juventus wanduye Coronavirus, aho yiyongereye
kuri bagenzi be babiri bakinana, barimo
Daniele Rugani na Blaise Matuidi batangajwe ko bafite iyi virus mu minsi
ishize.
Umukunzi
wa Dybala, Oriana Sabatini, asanzwe ari umuhanzikazi n’umukinnyi wa filimi na
we ukomoka muri Argentine ndetse ni umwishywa wa Gabriela Sabatini wamamaye
cyane muri Tennis akanatwara irushanwa
rya US Open mu 1990.
Hari
impungenge ko uyu mubare muri Juventus w'abarwaye Coronavirus uziyongera nyuma
y'uko Daniele Rugani mbere y'uko avumburwa ko arwaye yahuye ndetse anishimana na bagenzi
be nyuma y’umukino Juventus yari imaze gutsindamo Inter Milan muri shampiyona,
watumye ihita inashimangira umwanya wa mbere.
Dybala n'umukunzi we Oriana bemeje ko banduye Coronavirus
Dybala abaye umukinnyi wa 3 wa Juventus wanduye Coronavirus
TANGA IGITECYEREZO