Kigali

COVID-19: Rubanda rugufi barabaho bate? Menya impamvu ugomba kwirinda ingendo zitari ngombwa

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/03/2020 13:27
0


Haguma ubuzima. Mu minsi ishize ni bwo hatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus binyuze mu kwirinda kujya mu ruhame ndetse hanashyirwaho ingamba zikarishye, zafashwe mu kuramira ubuzima bwawe n'ubw'abawe.



Tariki 21 Werurwe 2020 ni bwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko imipaka, utubari, amasoko, ingendo zijya mu ntara n’iza hato na hato ndetse n'akazi k'abamotari byafunzwe ku bw'impamvu yo guhangana n'ikwirakwizwa z’icyorezo cya Coronavirus.

Ibibazo ushobora kwibaza; Nonese Leta ni urwango ifitiye abaturage? Waba uzi ko se umugambi ari ukurinda ubuzima bwawe n'abawe? Nonese izi ngamba zaba zizagira uruhare rungana gute mu guhosha umuvuduko w’iki cyorezo?

Ubuzima burasa n’ubugoye ku mpande nyinshi, aha twavuga nk'abamotari bahagarikiwe akazi. Birazwi ko benshi bakodeshaga izi moto ku munsi amafaranga arenga ibihumbi 4 mu gushaka amaronko yo gutunga imiryango yabo. 

Ntabwo ari uru ruhande rugiye kugirwaho n’ingaruka cyane mu gihugu ahubwo ni ibyiciro byinshi kuko niba nta rugendo rwemeye gukorwa, birasa n'aho ubuzima bwahagaze ariko ikigenderewe ni uguhosha ikwirakwizwa rya Covid-19 (coronavirus).

Impamvu nyamukuru yo guhagarika ibi bikorwa ni uko abantu benshi batari kwiyumvisha ikibazo gihari, gusa nta yindi mpamvu ihari usibye gushaka uburyo baca intege iki cyorezo nk'uko byatangajwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase kuri Radio na Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 22/03/2020.

Coranavirus ihangayikishije Isi yose muri rusange

Umuntu umwe wanduye iki cyorezo nibamureka akirirwa akora ingendo nyinshi, ashobora kumara umunsi wose yanduje abarenga ijana nabo bakanduza abandi kandi wibuke neza u Rwanda ntabwo rutuwe n'abaturage benshi cyane kuko ni abaturage basaga miliyoni 12.

Niba iki cyorezo cyageze mu bantu bagera ku 100, bakanduza abandi 1000, ni ukuvuga buri muntu akagenda yanduza abantu bagera 10 ku munsi, urumva ko byamaze kuba miliyoni 1 binyuze muri uru ruhererekane. Iyi miliyoni imwe birashoboka ko yakwanduza izindi zigera 10, ibivuze ko hafi igihugu cyose cyahita cyandura. Nonese utekereza ko abantu bose banduye iyi ndwara, byaba ari amohoro?  

Kuri iyi ngingo byaba byamaze kuzamba. Ni yo mpamvu leta iba igomba guhoza ijisho ku kintu cyose cyabasha kuzonga abaturage bose kuko ubundi Leta ni abaturage. Ni uruhare rwa buri wese kwirinda no gukumira iki cyorezo. Bitabaye ibyo, abantu batangira gupfa ku bwinshi bikazarangira nta n'umwe wo kubara inkuru usigaye. Iki ni cyo cyatumye Leta ifata uyu mwanzuro utari kunyura bamwe bijyanye n'imyumvire.

Ese ubu ni iki kiri kujya imbere ku muturage?

Magingo aya nta kintu gihambaye wowe nk'umutarage ugomba gutekereza cyane usibye kwirwanaho ushaka uburyo warwana n’ubuzima bwawe n'ubw'abandi ukurikiza inama zose zitangwa na leta ndetse n’abafite uburenganzira bwo gutangaza ibijyanye n'uburyo bwo kwitwararika. Impamvu usabwa kubahiriza amategeko ni uko ibindi uzakora binyuranye nayo uzaba urimo kwishora mu kaga. 

Leta nayo burya ntiyicaye, iba ishakisha ibyarushaho gufasha abaturage bijyanye n'ibihe barimo. Urugero rwa hafi ni uko yemeye ko abacuruza ibiribwa bakomeza gukora kugira ngo umuturage atabura ikimutunga. Ishobora no kuvuganira abaturage bakodesha ikaba yashyiraho itegeko ribarengera muri iki gihe, ba nyiri amazu bagasabwa kwihanganira abapangayi babo ku bijyane n'ubukode muri iki kihe batari gukora. Ibi ni bimwe mu byo abantu bifuza, gusa nta cyo Leta irabitangazaho. 

Guhagarika ingendo zo mu ntara ni umwanzuro mwiza

Coronovirus ni indwara yandura vuba binyuze mu byo abantu bakoraho mu bo bahura nabo. Umuntu niba ashobora guhaguruka mu modoka ijya i Huye arwaye iyi ndwara, akaramuka yanduje umuntu urimo ujya i Rusizi, bizatuma wa wundi ugiye i Ruzsi yanduza abandi benshi bityo usange ibintu bibaye akamaramaza. Ni ukuvuga kuba Leta iri gushyiraho aya mategeko ntabwo ari uko itazi ingaruka, ahubwo ni uko Leta yo iba ireba ikintu cy'ingenzi kuruta ikindi.

Ukuri guhari kuri iyi ngingo ni uko abantu benshi bafashe iyi ndwara nk'imikino kandi ikakaye ariko iyo hajemo ubusesenguzi ukurikiza ingamba zitangwa n’inzego zibishinzwe nta gikuba gicika. Muri izi ngamba harimo, gukuraba intoki kenshi gashoboka, kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi, guhagarika ibintu byose byabujijwe harimo; Utubari, amasoko, amasengesho mu nsengero, ingendo zitari ngombwa n'ibindi.

Gusa ubu ikintu abantu hafi ya bose bari kwibaza ni ukuntu bazabaho nyuma y'uko akazi gahagaze cyane cyane nko ku banyabiraka. Kubaho birasa n'ibigoye ndetse cyane, gusa buriya haguma ubuzima kandi icy'ingenzi ni ubuzima kandi Leta ibereyeho kurebera abaturage kandi ntabwo yabahitiramo ikibi.

Ni kenshi wagiye wumva umuntu avuze ngo agiye gushaka ibirayi! Nonese niba iyi nteruro igiye kwibagirana rubanda rugufi badafite ububasha bwo guhaha cyangwa abantu bari batuye mu mijyi baraza kubaho bate?

Umuhanga mu bugenge Newton yigeze kuvuga ati "Action equal reaction” bishatse kuvuga ko ikintu cyose kiba kuko hari impamvu runaka yatumye kibaho. Abemeramana bajya bavuga bati "Ntakibaho kidafite impamvu." Ni yo mpamvu ugomba gukora ibisabwa, ukirinda ari nako unashaka icyatuma ubaho mu gihe uri muri iki gihe cyo kwirinda iki cyago cyaziye Isi.  

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Gatandatu tariki 21/03/2020 yashyize hanze itangazo rikubiyemo ingingo zigomba kubahirizwa mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda. Izo ngingo ni izi zikurikira:

1.      Ingendo zitari ngombwa zirabujijwe kandi gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe: Keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’ibindi.

2. Kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose, kurusha kujya muri za banki na za ATM.

3. Abakozi ba Leta bose n’abikorera barasabwa gukorera akazi mu ngo zabo: keretse abatanga serivisi z’ingenzi zavuzwe haruguru.

4. Imipaka yose irafunzwe: Keretse ku Banyarwanda bataha ndetse n’abandi batuye mu Rwanda byemewe n’amategeko, abo bose bakaba bazashyirwa mu kato mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) ahantu hateganyijwe. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa byinjira cyangwa ibisohoka mu Rwanda birakomeza.

5. Ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu ntabwo zemewe: Keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa. Ubwikorezi bw’ibicuruzwa burakomeza nk’uko bisanzwe.

6. Amasoko n’amaduka arafunzwe: Keretse abacuruza ibiribwa, ibikoresho by’isuku, za farumasi, esansi na mazutu n’ibindi bikoresho by’ibanze.

7. Za moto ntabwo zemerewe gutwara abagenzi: Keretse izigemuye ibicuruzwa, imodoka zitwara abagenzi mu mujyi zo zirakomeza gukora hubahirijwe intera ya metero imwe hagati y’abagenzi.

8. Utabari twose turafunga.

9. Resitora zirakomeza gukora hatangwa serivisi yo guha ibyo kurya abakiriya bakabitahana (Take away).  


Itangazo rya Minisitiri w'Intebe mu kwirinda Coronavirus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND