RURA
Kigali

Kwishushanyishaho tatuwaje ku mugore utwite bigira izihe ngaruka?

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:4/04/2025 10:30
0


Iyo umugore atwite, kiba ari igihe cy'ingenzi mu buzima bwe, aba yitegura kuba umubyeyi kandi afite mu nshingano ubuzima bw’uwo atwite ndetse nawe ubwe. Abagore benshi iyo batwite, bitandukanya n’ikintu cyose gishobora kubahungabanya, bakareka inzoga, itabi, bakareka ibiryo bimwe na bimwe, bakaruhuka bihagije, mbese barigengesera mu buryo bwose



Nyamara hari byinshi abagore batwite bakora batazi ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo n’ubw’abo batwite. Ngo koko “utabizi yicwa no kutabimenya.” Abagore benshi ntibazi ko kwishushanyishaho tatuwaje mu gihe batwite, ari bibi cyane. Ibi ni ukubera ko nta bushakashatsi bwinshi bwagiye bubikorwaho, cyangwa ngo bivugweho kenshi.

Icyakora hari ingaruka nyinshi zifitanye isano no kwishushanyaho tatuwaje mu gihe utwite, nk’uko tubikesha ikinyamakuru American Pregnancy Association:

Hari ingaruka zimwe na zimwe zo kwishushanyaho tatuwaje zizwi cyane, kandi zikaba zishobora no gutera ingorane zikomeye ku bagore batwite. Ugomba rero kumenya izi ngaruka mbere yo gufata icyemezo cyo kwishushanyaho tatuwaje mu gihe utwite.

Bishobora kukuviramo kwandura indwara zimwe na zimwe nka hepatite B mu gihe hakoreshejwe inshinge cyangwa ibindi bikoresho bidasukuye neza. Umubyeyi urwaye iyi ndwara aba afite ibyago byinsho byo kwanduza umwana we mu gihe cyo kubyara.

Ubushakashatsi bugaragaza ko, abana bavukana hepatite B baba bafite ibyago bingana na 90% byo kwandura izindi ndwara zidakira, mu gihe kandi umwe mu bana bane apfa azize iyi ndwara mu gihe atavuwe hakiri kare.

Izindi ndwara zandurira mu maraso, nka hepatite C na virusi itera SIDA, nazo umubyeyi ashobora kuzandura mu gihe hakoreshejwe inshinge n’ibindi bikoresho bidasukuye neza. 

Hari amahirwe 6% ko umubyeyi urwaye hepatite C yanduza umwana we mu gihe amubyara. Na none kandi hatabayeho ubwitonzi, umubyeyi wanduye virusi itera sida ashobora kwanduza umwana we indwara kuva ku kigero cya 15% kugeza 45%.

Nubwo urushinge rwa tatuwaje n’ibindi bikoresho bikomeretsa, ku busanzwe bitarenza muri santimetero ⅛ mu ruhu, wino ya tattuwaje irimo ibinyabutabire byangiza nka mercury, arsenic, n’ibindi.

Ibi bishobora kubangamira imikurire y’umwana uri munda, cyane cyane mu gihembwe cya mbere, aho ingingo z’umwana ziba ziri gukura. Kwishushanyishaho tatuwaje rero bishobora no kugira ingaruka ku mikurire y’ubwonko bw’umwana wawe. Bishobora kandi no kongera ibyago byo gukuramo inda.

Ikindi kandi, iyo utwite, umubiri wawe uhora ukura kandi ugahinduka cyane kugira ngo ubashe kwakira umwana uko agenda akura. Ukurikije aho wari warishushanyijeho tatuwaje, nyuma yo kubyara, umubiri wawe umaze gusubirana, usanga aho tatuwaje yari iri atari ho ikiri.

Ushobora kuba warigeze kumva ibihuha bivuga ko abagore bafite tatuwaje, batumva ibise mu gihe bari kubyara cyangwa begereje kubyara. Nyamara nta bushakashatsi bubisobanura, nta kintu na kimwe cyemeza koi bi ari ukuri.

Rimwe na rimwe, tatouage yo hepfo irashobora gutera ibibazo. Niba tatouage yawe isa nkaho ifite uruhu rutukura, ruto cyangwa rwanduye, rutemba amazi, cyangwa rugikiza, umuganga wawe ntabwo yaguha icyorezo.

Mbere yo kwishushanyishaho tatuwaje ugomba kwitonda kandi ukitwararika cyane, ni byiza ko ugiye kugushushanyaho tatuwaje aba yujuje ibi bikurikira:

-          Kuba abikora mu buryo buzwi kandi bwemewe n’amategeko

-          Buri gihe yambara uturindantoki (gloves) mu gihe agushushanyaho tatuwaje

-          Afite ibikoresho by’isuku bihagije, kandi nawe afite isuku, ndetse n’aho akorera hasukuye

-          Inshinge zose akoresha zigomba kuba ari shyashya,

-          Irangi cyangwa wino bikoreshwa kuri tatuwaje bigomba kuba bifunze neza kandi byujuje ubuziranenge

Impungenge zose ushobora kuba ufite kuriyi ngingo ni byiza kuvugana na muganga, akagufasha gufata umwanzuro mwiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND