RFL
Kigali

Mukura yaguye miswi na AS Kigali mu mukino wabonetsemo ikarita itukura – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/03/2020 18:12
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2020 hakinwe imikino isoza umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda, kuri Stade ya Kigali aho AS Kigali yari yakiriye Mukura yo mu karere ka Huye, umukino urangira amakipe anganyije ibitego 2-2, Nova Bayama ukinira AS Kigali ahabwa ikarita itukura umukino usigaje iminota 13 ngo urangire.



Nyuma yo kunyagirwa na APR FC ku mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona ibitego 4-0, Mukura Victory Sport yari yazamutse mu mujyi wa Kigali gushaka intsinzi imbere ya AS Kigali yaherukaga gutsinda Police FC ibitego 2-0. Umukino watangiye AS Kigali yiharira umupira, inagaragaza inyota n’imbaduko byo gufungura amazamu hakiri kare.

Ku munota wa 3' gusa AS Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Orotomal Alex ku mupira wari uhinduwe neza na Ishimwe Christian ukina ku ruhande rw’ibumoso rwa AS Kigali.

Ni igitego cyateguwe kuko umupira wavuye mu kibuga hagati bawucomekera Kayitaba Jean Bosco, ahindura umupira ku ruhande rw’ibumoso  kwa Ishimwe Christian, akaraga umupira imbere y’izamu abakinnyi baragwirirana, Orotomal asunikira umupira mu rushundura aryamye hasi atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali.

Umunyezamu wa Mukura, Bikorimana Gerard yagiriye ikibazo muri ako kavuyo kabayeho mbere y'uko igitego kinjira, byatumye ahita asohoka mu kibuga asimburwa na Edouard.

Ku munota wa 10 abasore ba Mukura bazamukanye umupira bawuhererekanya bagera hafi y’urubuga rw’amahina bawucomekera Evode Ntwali wahise uhindukira arekura ishoti rikomeye mu izamu umupira ufata umutambiko w’izamu uragaruka usanga na none Evode aho ahagaze asubizamo umupira uruhukira mu rushundura, Mukura yishyura igitego.

Nyuma yo kwishyura igitego Mukura Victory Sport yabaye nk’ikangutse itangira gukina umupira mwiza ishyira igitutu ku bwugarizi bwa AS Kigali, ariko bubyitwaramo neza.

Mu minota 35 yose Mukura yakinnye umukino mwiza irusha AS Kigali mu kibuga hagati byatumye ibona uburyo bwinshi bwo kugera imbere y’izamu ry’iyi kipe y’abanyamujyi, bahusha uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego byabazwe.

Ku munota wa 45, umutoza Eric Nshimiyimana yakoze impinduka avana mu kibuga Rick Martel hinjira Nova Bayama.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiye Mukura itanga icyizerte ku bafana bayo, dore ko yagitangiye isatira izamu rya AS Kigali ariko amahirwe yo kuboneza mu rushundura aba make.

Umutoza wa Mukura Victory Sport, Tony Hernandez,  yakoze impinduka avana mu kibuga Lucky Emmanuel asimburwa na Lomami Frank mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi.

Eric Nshimyiyimana utoza AS Kigali yasohoye mu kibuga Benedata Janvier aha umwanya Ndekwe Felix, Abdalah yinjira mu kibuga asimbuye Kalisa Rashid wagize ikibazo cy’imvune.

Impinduka Eric Nshimiyimana yakoze zatanze umusaruro kubera ko yahise icurika ikibuga itangira kurusha Mukura ku buryo bugaragara.

Ku munota wa 76 AS Kigali yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Abdalah wari winjiye mu kibuga asimbuye ku ishoti rikomeye yate mu izamu, Edouard ntiyamenya aho umupira unyuze.

Nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri, AS Kigali yagize ibyago basigara mu kibuga ari abakinnyi 10 nyuma yuko Nova Bayama yahawe ikarita y’umuhondo ya kabiri imuviramo ikarita itukura, asohoka mu kibuga.

Nyuma yo gutsindwa igitego cya kabiri Mukura yakoze ibishoboka byose ngo yishyure igitego mu bakinnyi 10 ba AS Kigali bari basigaye mu kibuga , isatira izamu rya bakame, amashoti agana mu izamu aba menshi, bitanga umusaruro ku munota wa 90, kuri Corner yatewe na Gael Duhayindavyi, Umwungeri Patrick atsindira Mukura igitego cyo kwishyura.

Iminota 90 y’umukino irangira amakipe aguye miswi ibitego 2-2, agabana amanota.

AS Kigali XI: Ndayishimiye Eric Bakame, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Michel Rusheshangoga, Nsabimana Eric Zidane, Kayitaba Jean Bosco, Benedata Janvier, Rick Martel, Kalisa Rashid na Orotomal Alex.

Mukura XI: Bikorimana Gerard, Umwungeri Patrick, Uwihoreye Jean Paul, Mutijima Janvier, Rugirayabo Hassan, Gael Duhayindavyi, Olih Jack, Ndizeye Innocent Kigeme, Ntwali Evode, Iradukunda Bertrand na Lucky Emmanuel.

Uko imikino y’umunsi wa 23 wa shampiyona yagenze

Ku wa Kabiri Tariki 10/03/2020

Sunrise FC 1-1 Gasogi United

Espoir FC 1-1 Heroes FC

Musanze FC 2-0 Gicumbi FC

APR FC 1-0 SC Kiyovu

Marines FC 0-1 Rayon Sports FC

Ku wa Gatatu Tariki 11/03/2020

Bugesera FC 3-1 Police FC

AS Kigali 2-2 Mukura VS&L

Etincelles FC 0-0 AS Muhanga 


KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO

AMAFOTO: Mugunga Evode-InyaRwanda Art Studio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND