Kigali

Uko imikino y’abakeba bo mu karere yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu yagenze - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/03/2020 11:18
0


Mu mpera z’icyumweru dusoje mu karere ka Afurika y’iburasirazuba habaye imikino ibiri y’abakeba mu bihugu bitandukanye yitabiriwe n’aba Perezida bibyo bihugu ndetse n’abandi bayobozi bakomeye. Muri Tanzaniya Yanga Africans yigaranzuye Simba iyitsinda igitego 1-0, mu gihe muri Kenya Gormahia yasubiriye AFC Leopards mu maso ya Kenyatta.



Tanzania: Yanga Africans 1-0 Simba SC

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru byari ibicika ku kibuga Uwanja wa Taifa ahaberaga umukino wa shampiyona ya Tanzania hagati y’ikipe ya Yanga Africans na Simba SC mu mukino wishiraniro uzwi nka”Kariokoo Derby”.

Ni umukino  witabiriwe na Perezida wa Tanzaniya akanaba umufana ukomeye w’ikipe ya Yanga Africans John Pombe Magufuli ndetse na Perezida wa CAF Ahmad Ahmad.

Yanga Africans ya Niyonzima Haruna na Papy Sibomana  niyo yatangiye yotsa igitutu bikomeye ikipe ya Simba kuko k’umunota wa 1 gusa, Morrison Bernard yisanze arebana n’umuzamu Aishi Manula, ariko umupira ananirwa kuwutera mu rushundura.

Iminota 18 Simba yakozwe mu nkokora no gutakaza myugariro wayo Erasto Nyoni wagize ikibazo cy’imvune, agasohoka mu kibuga.

Nyuma y’iminota 30 Simba SC yakangutse ihererekanya neza umupira kurusha Yanga Africans ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bo hagati no ku mpande, barimo Cloutous Chama, Miquissone, Meddie Kagere, Kahata na Bocco.

Ku munota wa 37 Simba SC yabonye uburyo bwo gufungura amazamu ku mupira watewe na Kagere Meddie ariko umupira ukubita igiti cy’izamu uragaruka.

Igice cya mbere kigiye kurangira abasore ba Yanga bazamukanye umupira bawucomekera Bernard Morisson wacenze Mkude amukorera ikosa ryavuyemo coup franc yari inyuma y’urubuga rw’umunyezamu.

Iyo Coup Franc yaviriyemo ibibazo bikomeye Simba kuko yatewe na Bernard Morrison, umuzamu Aishi Manula asanga umupira uri mu rushundura, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Simba yakoze ibishoboka byose ngo yishyure ariko biranga iminota 90 y’umukino irangira Yanga yigaranzuye Simba SC.

Kenya: AFC Leopards 0-1 Gormahia

Ni umukino wabereye kuri Kasarani urebwa na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya wari kumwe na Raila Odinga bahangana muri politike mu gihugu cya Kenya, uyu akaba asanzwe akunda cyane umupira w’amaguru by’umwihariko ikipe ya Gor Mahia.

Gormahia yongeye gutsinda AFC Leopards igitego 1-0, cyabonetse ku munota wa 27 kinjijwe na Boniface Omondi.

Ni igitego uyu musore yatsinze nyuma y’uko abakinnyi ba Leopards bananiwe gukiza izamu ryabo ku mupira wari uvuye muri koruneli.

Gormahia yahise yuzuza amanota 54 mu mikino 23 imaze gukinwa, ikaba irusha Tusker  ya 2 amanota 7.


Perezida Magufuli yitabiriye uyu mukino


Perezida wa CAF Ahmad wari muri Tanzania nawe yitabiriye uyu mukino


Abafana ba Simba bari bahabaye


Bernard Morrison watsinze igitego rukumbi cya Yanga cyabonetse muri uyu mukino


Haruna Niyonzima na Papy Sibomana bakinira Yanga Africans


Abafana ba YangaAfricans bishimiye intsinzi ku rwego rwo hejuru


Gormahia yatsinze AFC Leopards muri Kenya


Uyu mukino witabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta


Kenyata yarebye uyu mukino yicaranye na Raila Odinga bahangana muri politiki





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND