Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi, Ronaldinho, uvuka mu gihugu cya Brazil yatawe muri yombi hamwe n’umuvandimwe we bazira gukoresha Pasiporo z’impimbano ubwo binjiraga mu gihugu cya Paraguay mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ronaldo
de Assis Moreira uzwi nka Ronaldinho
Gaúcho', umunya-Brezil wamamaye cyane mu
makipe ya FC Barcelone na PSG ndetse na mukuru we Roberto Moreira batawe muri
yombi n’inzego z’umutekano muri Paraguay bashinjwa kwinjira muri iki gihugu bakoresheje
passport y’impimbano.
Ronaldinho
w’imyaka 39 y’amavuko na Mukuru we Roberto Moreira w'imyaka 49 bafatiwe mu
mujyi wa Asuncíon mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 4 Werurwe 2020, aho binjiye
muri iki gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta byangombwa bafite
bibemerera gukandagira ku butaka bwa Paraguay.
Ikinyamakuru
‘La Nacion’ kivuga ko aba bombi bafatanywe 'Passports' zanditseho ko bakomoka
mu gihugu cya Paraguay ubwo bari mu kabyiniro 'Night Club' bahita bacumbikirwa
na Police y'igihugu kugira ngo hatohozwe neza ubuziranenge bw’ibyangombwa byabo.
Mu
itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi yo muri Paraguay, rivuga ko
Ronaldinho ndetse n’umuvandimwe we bari batumiwe muri iki gihugu n’umukire
Nelson Belotti ufite casino.
Uyu
munya-Brezil yari ategerejwe mu bikorwa byo kwamamaza byari kuzatumirwamo
n’itangazamakuru kugirango nabyo bizabe abatangabuhamya by’uko yasabanye
n’abafana be.
Mu
mwaka wa 2018 Ronaldinho yabujijwe gusohoka mu gihugu cya Brazil avukamo kubera
gukoresha impapuro mpimbano, ariko yongera gukomorerwa nyuma y'igihe gito. Iyi
ikaba ibaye inshuro ya kabiri avuzweho gukoresha ibyangombwa by’impimbano.
Nyuma
yo guhagarika gukina umupira w'amaguru, Ronaldinho yagizwe Amabasaderi wa FC
Barcelona ku Isi ndetse anagirwa Ambasaderi w' ubukerarugendo mu gihugu cya
Brazil uhereye muri Kanama 2019.
Ronaldinho
Gaúcho yakiniye amakipe arimo Gremio, mbere yo kujya muri Paris Saint Germain
yo mu Bufaransa, FC Barcelona yo muri Esipanye, AC Milan yo mu Butaliyani ndetse n’andi.
Ronaldinho
yatwaranye n’ikipe y’igihugu ya Brazil ibikombe bitandatu bikomeye, birimo Copa
Amerika mu mwaka wa 1999, Igikombe mpuzamigabane ’FIFA Confederations Cup’ mu
mwaka wa 2005 ndetse n’igikombe cy’Isi Brazil yegukanye muri 2002.
Pasiporo ya Ronaldinho igaragaza ko ari umunya Paraguay
Pasiporo ya mukuru we Roberto igaragaza ko nawe ari umunya Paraguay
Ronaldinho na mukuru we bari mu maboko ya Polisi ya Paraguay
Polisi y'igihugu cya Paraguay yafashe Ronaldinho
Ronaldinho yabaye umukinnyi ukomeye Isi ihora izirikana
TANGA IGITECYEREZO