Kigali

Uri nk'ikibatsi cy'umuriro kuri buri jipo! Ibaruwa ifunguye ya Tanasha wazinutswe Diamond wamuciye inyuma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/03/2020 11:45
0


Umuhanzikazi wahoze ari umunyamakuru wa NRG Radio yo muri Kenya, Tanasha Donna yandikanye agahinda kenshi ibaruwa ifunguye agaragaza ko yazinutswe umuhanzi Diamond yagabiye umutima we mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu yashibutsemo umwana w’umuhungu ariko uyu muhanzi akamuca inyuma.



Tanasha Donna umukobwa w’ikizungerezi wari umaze iminsi mu rukundo na Diamond rwageze ku iherezo. Tanasha yamenyanye na Diamond akiri mu rukundo rw’ibibazo by’urudaca n’umunyamideli Zari batandukanye kuwa 14 Gashyantare 2018.

Urukundo rwa Diamond na Tanasha rwajemo gishigisha guhera mu ntangiriro za Werurwe 2020. Tanasha yagiye asohora integuza y’uko yatandukanye na Diamond ndetse yavuye muri Tanzania ajya muri Kenya n’umwana we. 

Yanditse ubutumwa burebure bw’inkurikirane agaragaza ko abakobwa batagakwiye kwizera abahungu ndetse asiba amafoto yose yashimangiraga urukundo rwe na Diamond. Yanikuye mu bakurikira [Follow] Diamond kuri Instagram.    

Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 04 Werurwe 2020 Tanasha yasohoye ibaruwa ndende avugamo uburyo yamenyanye na Diamond, uburyohe bw’urukundo rwabo n’uko rwageze ku ndunduro atari abyiteze.  

Tanasha yavuze ko mu myaka ibiri ishize Diamond yagiye muri Kenya kumureba baganira byihariye arishima ndetse umutima we uranezerwa. Avuga ko buri kimwe cyose cyaranze umuhuro wabo cyamushimishije byanatumye asaba uruhushya ku kazi avuga ko arwaye kugira ngo nawe asure Diamond.

Tanasha avuga ko aganira na Diamond yumvaga utuntu tumwirukanka mu mubiri bitewe n’urukundo yari amwumvanye. Ati “Wambwiye ko umutima wawe wuzuyemo urukundo umfitiye. Urukundo rwa nyarwo, Donna nabyutse niyumvamo imbaraga no gukomera nk'ukw’intare, kubera ibyishimo niyumvagamo nk'uri gutitira.”      

Uyu mugore avuga ko mu biganiro yagiranye na Diamond yumvaga amushidikanyaho ariko ngo urukundo rwatumye atsindwa, aramwiyegurira.

Ati “Umutima wanjye umera nk’uri mu kibatsi cy'umuriro w'urukundo, ntatekereje cyane, nta mibare myinshi nshyizemo nemera amagambo wambwiye.” 

Igihe cyarageze Diamond ajya kumwerekana mu muryango n’inshuti ze ziramumenya bamubonamo Malayika. Mu nzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Wasafi bamugize Umwamikazi.

Avuga ko yahise asubira muri Kenya ahagarika akazi yakoraga kugira ngo ategure umuryango uhamye ari kumwe na Diamond.

Soma:-Diamond yise izina umwana yabyaranye na Tanasha amurutisha abandi

Tanasha yavuze ko umunsi wa mbere we na Diamond basohora ku mbuga nkoranyambaga amashusho n’amafoto ahishura urukundo rwabo, yaherekejwe n’ibitekerezo bya benshi bavugaga bati “Muzatandukana tuuuu.”

Ngo yakomeje kwihagararaho no kugirira icyizere Diamond kuko yumvaga bazabyarana ‘abana benshi kandi beza’. 

Tanasha avuga ko imyaka itatu ishize ari mu rukundo na Diamond akayisobanura nk’imyaka icumi ari mu muriro w’ikuzimu. Yicujije bikomeye icyatumye avuga ‘Yego’ kuri Diamond wamurishije umutima yari guharira undi musore.

Ati “Si ndi kwiyumvisha uko naguye mu mutego wo kuvuga ‘Yego’. Si nari nzi ngo mvuze ‘Yego’. Ku kwamamara kwawe? Ku bukire bwawe?  Ku rukundo rw'ibinyoma?  Nari injiji bikomeye, amagufwa yanjye, umubiri wanjye, buri rugingo rwanjye rurababara, navuga ko ari nk'amapine y'imodoka yashizemo umwuka.”


Tanasha avuga ko yakabaye yaragishije inama Zari mbere y'uko yishora mu rukundo

Uyu mugore wari washyize imbere gukora muzika, yavuze ko yicuza impamvu atabajije Wema Sepetu na Zari bakanyujijeho mu rukundo na Diamond. Ngo byari gutuma amenya imico idafututse y’umugabo yari yemeye gukorana nawe ubukwe muri Gashyantare 2019. 

Yavuze ko mu gihe yamaranye na Diamond yagerageje kwihanganira ubusambanyi bwe. Ati “Nagerageje kwihanganira ubusambanyi bwawe bwo kunca inyuma uryamana n’abandi bagore. Uri nk’ikibatsi cy'umuriro kuri buri jipo.”

Tanasha yavuze ko yemeye gukorana indirimbo na Diamond ‘Gere’ n'izindi agira ngo arangaze amaso ya rubanda akabikora yizeye ko Diamond azavamo umugabo uhamye ugumana imbunda ye mu mwanya umwe.    

Ati “By’amahirwe macye uri umugabo w'igicucu umeze nk’utararezwe, ushyira igisebo ku bandi bagabo bo muri Afurika y'Iburasirazuba. Wa mugani nta muti w'ubugoryi ubaho, aho umuntu yajya hose ntaharuta iwabo.”

Yavuze ko agiye kongera kubana n’ababyeyi be kugira ngo yongere kuryoherwa n’ubuzima. Yishinja ko atigeze afata umwanya uhagije wo kwiga kuri Diamond ubu akaba ari bwo ari kubimenya.      

Tanasha yavuze ko agiye gushyira imbere kwiyibagiza ibihe by’umunezero yagiranye na Diamond aharanire kandi ahanure abakobwa bagenzi be kugira ngo batazagwa mu mutego nk’uwo yaguyemo akundana na Diamond.

Yavuze ko asubije inkangara y’ubuki bwe muri Kenya kugira ngo nawe abone umwanya wo gukurura izindi nzuki. Ati “Urabeho Diamond.” 

Kuwa 23 Nyakanga 2019 Zari yabwiye Tanasha kwitegura kurera umwana wenyine kuko atari we mugore wa mbere ubyaranye na Diamond akita ku mwana wenyine.

Yagize ati “Diamond yagombaga gutera indi ntambwe kandi afite n’uburenganzira bwo kubyara abana ashatse uko abishatse…kuba Tanasha atwite ni ikintu cyiza, ariko akwiye no kwitegura kwita ku mwana wenyine kubera ko nanjye ari byo byambayeho.”

“Iyo urebye neza, njyewe n’abandi bagore babyaranye na Diamond, ibyagiye bibaho ni bimwe. Nta kintu gishya rero.”

Soma: - Zari yateguje mucyeba we kwitegura kurera umwana wenyine

Tanasha yemeye gukundana na Diamond nyuma y’uko ashwanye byeruye n’umukinnyi wa filime, Nick Mutumu muri Nzeli 2017. Bombi bari bamaranye amezi arindwi. Tanasha yanifashishijwe na Alikiba mu mashusho y’indirimbo ‘Nagharamia”.

Diamond yakundanye na Wema Isaac Sepetu wabaye Miss Tanzania 2006/2007, bashwanye nta mwana babyaranye. Yabyaranye n’umunyamidelikazi Hamisa Mobetto akurikizaho umushabitsi Zari Hassan umufitiye abana babiri.

Hari benshi mu bakobwa bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba baganira n’itangazamakuru bagahamya ko bagiranye ibihe byiza by’urukundo na Diamond.

Nasibu Abdul Juma wamenyekanye nka Diamond Platnumz, ni umunya-Tanzania w’umuhanzi w’umubyinnyi ukunzwe by’ikirenga. Afite indirimbo zamwaguriye igikundiro nka “Number One” yakoranye na Davido n’izindi, yatwaye ibihembo bikomeye mu muziki.

Inkuru bifitanye isano: Tanasha yahishuye uko yamenyaniye na Diamond mu kabyiniro atarashwana na Zari

Tanasha avuga ko imyaka itatu ishize ari mu rukundo na Diamond ari nk'imyaka 10 amaze mu muriro utazima

Tanasha yavuze ko agiye gushyira imbere kwiyibagiza Diamond kandi ko inkangara y'ubuki bwe yayisubije muri Kenya

TANASHA YAKORANYE INDIRIMBO 'GERE' NA DIAMOND






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND