RURA
Kigali

Kadogo wanyuze muri Kingdom of God Ministries yateguje Album y’ihumure nk’umuhanzi wigenga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/04/2025 21:20
0


Umuririmbyi Byiringiro Eric wamamaye nka Kadogo mu itsinda ry’abaririmbyi rya Healing Worship Team ndetse na Kingdom of God Ministries, yatangaje ko ari gukora kuri Album izaba igizwe n’indirimbo umunani (8) zitsa cyane ku guhumuriza abantu.



Uyu mugabo asigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera umurimo w’Imana. Mbere, yo kuva mu Rwanda, yanyuze kandi aririmba mu matsinda y’abaramyi yamamaye cyane mu Rwanda muri iki gihe arimo Healing Worship Team ndetse na Kingdom of God Ministries. 

Akigera muri Amerika yahise atangira urugendo rw’umuziki we nk’umuhanzi wigenga, anatangira gushyira hanze ibihangano birimo ‘Ni mukomere’ yakoze mu buryo bwa Live, aho yahuje abaririmbyi n’abandi bagafata amashusho y’iyi ndirimbo.

Kuri ubu yasohoye indirimbo yise ‘Ibanga’, ndetse avuga ko ibanjirijwe n’isohoka rya Album ye. Mu kiganiro na InyaRwanda, Kadogo yavuze ko Album ye izaba iriho indirimbo 8 kandi zose zigaruka ku guhumuriza abantu, no kwegera Imana.

Ati “Ni album ntekerezako izaba iriho indirimbo 8 kand nziza. Ubutumwa bw’indirimbo buriho ni ubwo guhumuriza abantu ni nayo mpanvu Album igizwe n’indirimbo zihumuriza abantu."

Yasobanuye ko mu ikorwa ry’iyi Album yiyambaje Producer Ishimwe, ndetse yiyambaza Merci usanzwe ari umwanditsi w’indirimbo. Akomeza ati “Nahawe ubutumwa buhumuriza abantu ngo bakomere kand baruhuke.”

Avuga ko ikorwa ry’iyi Album ridasanzwe kuri we, kuko ariyo ya mbere akoze nk’umuhanzi wigenga nyuma yo kuva mu matsinda yaririmagamo.

Avuga ati “Ni Album isobanuye byinshi kuri njyewe kuko niyo ya mbere kandi igomba gufasha abayunva bakakira ihumure by’ukuri. “

Uyu musore avuga ko indirimbo ‘Ibanga’ yashyize hanze iri mu murongo w’iyi Album y’ihumure. Ati “Iyi ndirimbo nayanditse ndi kumwe na Merci, ni nyuma yo kumva ubutumwa bumbwira ko ngomba guhumuriza imitima y’abakunda Imana. Ivuga ngo ibanga ryacu rihishwe muri Yesu, nta bwoba bagomba kugira.”


Kadogo yatangaje ko ari gukora kuri Album y’indirimbo 8 zihuriye ku gutanga ihumure

Kadogo yanyuze mu matsinda y’abaramyi akomeye yatumye yiyegurira umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Kadogo asobanura ko yiyambaje abanditsi mu ikorwa rya Album iriho indirimbo nka ‘Ni mukomere’ yasohoye 

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IBANGA' YA ERIC KADOGO

"> 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI MUKOMERE' YA ERIC KADOGO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND