RURA
Kigali

Hari abandagajwe ku karubanda abandi bamara imyaka bahanganye mu nkiko: 'Couples' 5 z’ibyamamare zatandukanye nabi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:1/04/2025 18:46
0


Mu buzima bw’ibyamamare, urukundo rwabo kenshi ruba rufatwa nk’inkuru nziza imeze nka filime yuzuyemo ibyishimo, urukundo rw'ibitangaza, ibirori bihoraho, n’ubuzima bw’akataraboneka. Ariko iyo bigeze ku gutandukana, ibintu bihindura isura bagahinduka igitaramo ku isi hose cyane ko baba bakurikirwa na benshi.



Bamwe mu byamamare byagaragaraga ko bafitanye umubano ukomeye ndetse baryohewe n'urukundo, bagiye batandukana nabi ku rwego rwo hejuru, aho urukundo rwabo rwasimbuwe n’intambara zo mu nkiko, ubushyamirane bwashwanishije impande zombi, ndetse no kwitana ba mwana mu ruhame.

Muri iyi nkuru, turagaruka kuri 'couples' eshanu z'ibyamamare zatandukanye nabi kurusha izindi ku isi, aho urukundo rwabo rwarangiye habayeho ibirego bikomeye, imanza, ndetse no kubwirana amagambo akomeye ku karubanda, ibituma benshi bahamya ko aho urukundo rw'ibyamamare rugera ruryoha ari naho rugera rusharira.

1.     Brad Pitt na Angelina Jolie


Brad Pitt na Angelina Jolie bari mu bantu b'ibyamamare bari bazwi nka 'couple' y’ubudasa mu myaka ya za 2000. Batangiye gukundana mu 2005, barushinga mu 2014, ariko byaje kurangira batandukanye mu 2016 mu buryo bwashenguye abafana babo cyane ndetse biza no kugira ingaruka mbi ku bana babo.


Jolie yashinje Pitt gukoresha ibiyobyabwenge no kugira imyitwarire mibi bigatuma ateza umutekano mucye mu muryango. Ibi byabagejeje mu manza ndende, aho impande zombi zarwaniye uburenganzira bwo kurera abana babo. Uburyo batandukanye bwagize ingaruka zikomeye ku muryango wabo ndetse no ku buzima bwabo bwihariye, aho bakomeje gushinjanya ibirego bikomeye mu rukiko kugeza uyu mugabo atangaje ku mugaragaro ko ari mu rukundo rushya na Ines de Ramon w'imyaka 32 y'amavuko.

2.     Kim Kardashian na Kanye West


Kim Kardashian na Kanye West bari mu byamamare byari byarigaruriye imitima y’abakunzi b’imyidagaduro. Bakoze ubukwe mu 2014, babana mu buzima bw’akataraboneka bwuzuye amafoto y’urukundo, inzu zihenze, ingendo zihoraho n'ibindi bihe byiza cyane byatumaga buri wese yifuza kuba nka bo.


Icyakora, ibintu byaje guhinduka bikomeye mu 2021, ubwo Kardashian yasabaga gatanya kubera ibibazo by’imyitwarire idasanzwe ya Kanye West, harimo amagambo yavugaga ku mugaragaro asebya umugore we. West yaje gukomeza kuvuga amagambo aremereye kuri Kim n’umuryango we ku mbuga nkoranyambaga, bikomeza kuzamura umwuka mubi hagati yabo ndetse kugeza n'uyu munsi umwiryane uracyari wose hagati y'aba bombi bamaze igihe kirekire batandukanye.

3.     Rihanna na Chris Brown


Kugeza n'ubu hari abagifata 'couple' ya Rihanna na Chris Brown nk'icyitegererezo cyabo nubwo bamaze igihe batandukanye. Iyi, iri muri 'couples' z’ibyamamare zakunzwe cyane mu myaka ya za 2000. Gusa, muri 2009, inkuru mbi yasakaye ku isi hose ubwo Brown yakubitaga Rihanna mu ruhame bikamuviramo ibikomere bikomeye.


Iyi nkuru iri mu zaciye ibintu, bituma Chris Brown ahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Nyuma yo gufungwa, yagerageje gusaba imbabazi, ariko ibi byabaye intandaro yo gutandukana kwabo burundu. Rihanna yaje gukomeza urugendo rwe rwa muzika ndetse aza no gushakana na ASAP Rocky mu 2020, na Brown anyura inzira ye, aho yakomeje kugerageza gusubiza ubuzima bwe ku murongo.

4.     Shakira na Gerard Piqué


Nyuma y'imyaka myinshi bakundana, urukundo rwa Shakira na Gerard Piqué rwasojwe nabi cyane mu 2022. Icyo gihe, byatangajwe ko Piqué yaciye inyuma Shakira, bituma uyu muririmbyi afata umwanzuro wo gutandukana na we burundu. Ibi byaje kumenyekana binyuze mu kantu gato: Shakira we ubwe avuga ko yiboneye mu nzu babagamo ikimenyetso simusiga kigaragaza ko hari undi muntu uba mu rugo rwe atabizi.


Mu gusubiza ibyo Piqué yamukoreye, Shakira yakoze indirimbo "BZRP Music Sessions #53", irimo amagambo akarishye yamushinjaga kumusimbuza undi mugore udafite agaciro. Iyi ndirimbo yahise imenyekana cyane, isesa ibanga ry’ibyabaye hagati yabo. Byatumye urwango rwabo rujya ahabona, ndetse Piqué na we atangira gutuka Shakira mu ruhame.

Gutandukana kwabo, kwasize ibikomere byinshi cyane, by’umwihariko kuri Shakira, wakomeje kwibasirwa n’itangazamakuru ryo muri Espagne, riganisha ku kuba yarakoresheje umuziki we nk’intwaro yo kwihimura kuri Piqué. 

5.     Johnny Depp na Amber Heard


Johnny Depp na Amber Heard batangiye gukundana mu 2011, barushinga mu 2015. Icyakora, mu 2016, Heard yashyikirije urukiko impapuro zisaba gatanya, ashinja Depp ihohoterwa rikomeye rishingiye, avuga ko akubitwa mu rugo. Ibi byakurikiwe n’imanza ndende, aho Heard yavuze ko yakorewe ihohoterwa, mu gihe Depp we yamushinjaga kumwangiriza izina binyuze mu gukwirakwiza ikinyoma.


Urubanza rwabo rwabaye rumwe mu zatangije inkundura y’ibirego bikomeye hagati y’ibyamamare, ndetse byaje kurangira Depp atsinze Heard mu 2022, aho urukiko rwamutegetse kumwishyura miliyoni 10 z’amadolari kubera kumwangiriza izina. 

Nubwo urukundo rw’ibyamamare rukunze kwifuzwa na benshi kubera ibirushashagiraho inyuma, ariko iyo bigenze nabi bikagera ku gutandukana, byose bihinduka inkuru ishaririye ndetse bikagira ingaruka zitoroshye ku mpande zombi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND