Umuririmbyi mu njyana gakondo wammamaye nka Cyusa Ibrahim, yatangaje ko ibihe by'urukundo yanyuzemo byamushaririye cyane, bikomera cyane ahanini bitewe n'uko benshi mu bantu bamugizeho ijambo ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo iyo azaba kuba undi muntu yari kureka umuziki mu buryo bwa burundu.
Uyu mugabo atangaje ibi mu gihe yamaze gufata icyemezo cyo kutazongera kuvugira mu itangazamakuru ibijyanye n'urukundo rwe, kugeza ubwo azarushinga. Ni icyemezo yafashe ahanini bitewe n'uburyo yabonyemo amagambo mabi abantu bamuvuzeho mu bihe bitandukanye ubwo yari mu rukundo na Jeanine Noach, Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko mu myaka ishize wasangaga abahanzi bahabwaga amahirwe ari bamwe mu bikorwa runaka, ibyari gutuma hari abacika intege, ariko yishimira ko ibintu byatangiye guhinduka.
Akavuga ko bitari gutuma areka umuziki kubera kudahabwa umwanya nk'abandi, ariko kandi akumvikanisha ko ibihe by'urukundo byo yanyuzemo byamukomereje ku buryo yari no gufata icyemezo cyo kureka umuziki, ariko siko byagenze.
Ati "Hari amagambo yagiye amvugwaho njyewe. Iyo aza kuba ari undi muntu ufite umutima woroshye yashoboraga kuwuvamo (Umuziki) ariko habayeho gukomera. Habayeho imbaraga, sinkunda gutsindwa, ndahatana kugeza ntsinze. Ni nacyo mpora nsaba Imana, rero narayirwanye iyo ntambara."
Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka 'Amarebe' yasubiyemo, avuga ko ibihe by'urukundo yanyuzemo abigereranya n'intambara "yangezeho abantu bose bantera imijugujugu, nkajya mvuga nti burya nawe wangira utya? Noneho sigara ndi nyakamwe."
Yavuze ko yahisemo guceceka, ariko yatunguwe n'uburyo abantu bagiye bakora ibiganiro ku rubuga rwa X (Ibizwi nka Space) buri wese amufiteho ijambo. Ati "Nageze aho ndibaza nti byagenze gute? Noneho abantu bakambwira bati 'ese Cyusa wabonye ibyo bari ku kuvugaho? Nkavuga nti nonese mbigenze nte?"
Cyusa yavuze ko abantu badakwiye gutera amabuye buri wese uhuye n'ikibazo, kuko buri wese afite ibyo anyuramo kandi bikwiye guhabwa umwanya mu gufata ibyemezo.
Aha
ni naho avuga ko Busandi Moreen wabyaranye n'umuraperi Dany Nanone atari akwiye
kujya mu itangazamakuru avuga ko atamuhaye indezo, kuko ari ibintu bombi
bakaganiriyeho.
Cyusa
Ibrahim yatangaje ko ibihe by’urukundo yanyuzemo mu 2023 byari gutuma areka
umuziki, ariko habayeho gukomera
Cyusa
yumvikanishije ko buri wese agira paji nziza n’imbi mu buzima, bityo ntawe
ukwiye kumucira urubanza
Cyusa yavuze ko muri uyu mwaka ari kwitegura gusohora Album ye ya Kabiri yise 'Muvumwamata' yatuye Nyirakuru
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CYUSA IBRAHIM
">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INKOTANYI TURAGANJE’ YA CYUSA IBRAHIM
TANGA IGITECYEREZO