Mu mezi atatu ashize, uruganda rwa ‘Showbiz nyarwanda’ rwanyuze mu bihe bidasanzwe. Hari ibyishimo byasagutse, ibirori bikomeye, inkuru zasakaye zigatungura abantu ndetse n’amakimbirane adashira muri uru ruganda rw’imyidagaduro.
Uyu mwaka wa 2025 watangiye uruganda rw’imyidagaduro ruri mu murindi ukomeye. Abahanzi bakomeje gukora, abanyarwenya bakomeza gutanga ibyishimo, abategura ibitaramo ntibahagarika umuvuduko, ndetse no mu rukundo rwa bamwe haravuzwe byinshi.
Hari ibyabaye ibirori bikomeye, ariko hari n’abahuye n’imbogamizi zitandukanye. InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 8 byaranze igihembo cya mbere cy’umwaka muri ‘Showbiz’.
1.John Legend yataramiye i Kigali ku nshuro ye mbere
Kimwe mu bitaramo bikomeye byabaye muri aya mezi atatu ya mbere ya 2025, ni icya John Legend, umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga. Ni ubwa mbere yari ageze i Kigali, aho yakoreye igitaramo cyabereye muri BK Arena, ku wa 21 Werurwe 2025.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abafana baturutse hirya no hino, aho uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo All of Me n’izindi.
Abitabiriye bagaragaje ko cyari igitaramo cy’umwimerere, kuko John Legend yagaragaje ubuhanga bwe bw’umwimerere mu kuririmba no gucuranga piano.
Byari ibyishimo bikomeye ku bakunzi b’umuziki wa ‘Live’, ndetse benshi bishimira ko u Rwanda rukomeje gukurura ibyamamare bikomeye ku isi.
Ku rubyiniro, uyu muririmbyi yahuriyeho na Bwiza wo muri Kikac Music Label. Ndetse, yavuye i Kigali yerekeza mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, mu gitaramo gikomeye yahakoreye tariki 24 Gashyantare 2025.
2. The Ben yibarutse imfura ye…. Anamurika Album
Nta nkuru yashimishije abakunzi ba muzika nyarwanda kurusha iy’uko The Ben yabaye umubyeyi. Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B na Afrobeat yibarutse umukobwa, inkuru yakwirakwijwe cyane n’itangazamakuru ndetse n’abafana be hirya no hino.
Kuva yatangaza ko agiye kugira umuryango, abafana be bagiye bagaragaza ibyishimo bikomeye, bamwe banibaza niba ibi bishobora kuzatuma ahindura umuvuduko mu muziki. Gusa, nk’uko asanzwe abigenza, The Ben yakomeje kubika ubuzima bwe bwite mu ibanga, agaragaza gusa ibyishimo afite nk’umubyeyi mushya.
Abakunzi b’umuziki we baniteguye kureba niba aya mahinduka mashya mu buzima bwe azazana izindi ndirimbo zishingiye ku muryango, nk’uko abandi bahanzi benshi babikora iyo bagize ibihe nk’ibi.
Aherutse kubwira InyaRwanda ko yumvise kugira umwana ari ‘umugisha’, ndetse ko yamuhaye amazina arimo irye ‘Icyeza Luna Ora Mugisha Paris’.
Uyu
mwana yavutse nyuma y’amezi abiri yari ashize, The Ben akoze igitaramo gikomeye
cyabereye muri BK Arena, cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025 aho yamurikaga Album ye ‘Plenty
Love’ iriho indirimbo 12. Iyi Album yayiherekeresheje ibitaramo ari gukorera
hirya no hino ku Isi.
3. Yampano yashwanye na Marina
Muri muzika nyarwanda, abahanzi bagirana umubano ukomeye ari nako bakorana mu ndirimbo, ariko rimwe na rimwe hagira abagirana ibibazo bikomeye bigatuma ubushuti buhagarara.
Ibyabaye hagati ya Yampano na Marina byatunguranye cyane kuko aba bombi bari mu byamamare byari bifitanye umubano wari washibutse ku ndirimbo yabo.
Amakuru yatangiye gucicikana avuga ko bashwanye, ariko impamvu nyayo ntiyahise imenyekana. Bamwe bakekaga ko ari ikibazo cy’amasezerano y’ubufatanye mu muziki.
Ibi byakurikiwe n’isibwa ry’indirimbo ‘Urwagahararo’ bari bakoranye bombi. Ni nyuma y’uko Marina atishimiye uburyo Yampano yasohoye iyi ndirimbo mu buryo bwa ‘Audio’.
Yampano aherutse kubwira InyaRwanda, ko icyo yifuzaga ari ugukorana indirimbo na Marina kandi yabigezeho ‘n’ubwo yaje gusibwa nyuma’.
Hari amajwi yasohotse, aho Yampano yumvikana yinginga Marina ngo bakoranye indirimbo, kandi uyu mukobwa amuha rugari akemera ko bakorana.
Marina
asobanura ko yafashe icyemezo cyo gusiba iyi ndirimbo ku mbuga zose, kubera ko
atubahirije amasezerano bari bagiranye, y’uko iyi ndirimbo izajya hanze mu
buryo bw’amashusho muri Gicurasi uyu mwaka.
4. Inyamibwa zakoze
igitaramo gikomeye ndetse bamwe bakirebye bahagaze
Kuva mu myaka ine ishize iri torero ryakoze ibitaramo bikomeye, bitatu byabereye muri Camp Kigali, kimwe kibera muri BK Arena. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025 bataramiye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ahari hakoraniye abarenga ibihumbi bine.
Bageze ku gahigo ko kuzuza ihema rya Camp Kigali kugeza ubwo bamwe babuze n’aho kwicara, ni nyuma y’uko muri Werurwe 2024 bakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena bise “Inkuru ya 30” cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 10, barimo na Perezida Paul Kagame na Madamu.
Kubasha kuzuza Camp Kigali byari ibintu byumvikana, hashingiwe mu kuba barujuje BK Arena yakira abantu barenga ibihumbi 10. Ababyinnyi b’iri torero bataramiye abantu mu gihe cy’amasaha abiri n’igice ndetse n’amasaha atatu.
Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue aherutse kubwira itangazamakuru ko bakoresheje arenga Miliyoni 89 Frw mu myiteguro y’iki gitaramo. Imibare ya hafi igaragaza ko nibura kwitegura kw’abaririmbyi byatwaye ari hagati ya Miliyoni 10 na Miliyoni 15 Frw.
Ku rubyiniro, haserutse ababyinnyi barengaga ijana. Ndetse, ushingiye kuri gahunda bari bafite bahinduye imyambaro berekanye ku rubyiniro inshuro zirenga 10.
Ku ruhande rw’abasore, baserukanye imyenda irimo umupira w’umweru ufite amabara y’umukara, umukenyero w’umukara, amashati y’umukara, umwitero w’umweru n’urunigi- Hari n’aho baserukanye urunigi rw’umweru, umupira wa ‘Chocolat’, umupira wa ‘Orange’ n’ibindi.
Bigaragaje
mu ndirimbo zirimo ‘Indaro ya mwima’, ‘ikinyemera’, ‘Ayibambe’ bisunze imbyino
y’ishakwe, barahamiriza n’izindi.
5. Gen-Z Comedy yizihije isabukuru y’imyaka 3 y’ibitaramo
Mu gihe isi y’imyidagaduro igaragaramo impinduka nyinshi, urwenya mu Rwanda rukomeje kwaguka, kandi Gen-Z Comedy ni bamwe mu bantu bakomeje guharanira ko uru ruhando rwaguka.
Tariki 21 Werurwe 2025, bizihije imyaka itatu bamaze bakora ibitaramo bisetsa, ndetse iki gikorwa cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali cyitabirwa n’abafana benshi.
Ibirori byari iby’umwihariko kuko byagaragayemo abanyarwenya bashya bagaragaza impano zabo. Byari umwanya wo kwishimira iterambere uru rwego rumaze kugeraho mu myaka itatu, no kureba icyerekezo rushobora gufata mu gihe kiri imbere.
Mu kwizihiza iyi myaka itatu kandi, hagaragayemo abanyarwenya barimo Alex Muhangi bo muri Uganda, ndetse umuhanzikazi Karole Kasita yabashije gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere, binyuze muri iki gitaramo cyahuje ibihumbi by’abantu.
Gen-Z Comedy ni urukurikirane rw’ibitaramo by’urwenya byatangiye mu 2022, bigamije guteza imbere abanyarwenya bakiri bato mu Rwanda no kubaha urubuga rwo kugaragaza impano zabo.
Byatangiriye ahakorera ArtRwanda-Ubuhanzi mu Rugando,
nyuma bimukira Mundi Center ku Kicukiro kubera kwiyongera kw’abitabira. Mu
Kwakira 2023, byimuriwe muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV),
ahazwi nka Camp Kigali, kugira ngo hishyirweho umwanya uhagije ku bakunzi
b’urwenya bari bagenda biyongera.
6. Tour du Rwanda n’ibitaramo byayiherekeje
Tour du Rwanda 2025, isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu, ryabaye kuva ku wa 23 Gashyantare kugeza ku wa 2 Werurwe 2025. Nubwo hari impungenge z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubuyobozi bw’iri siganwa bwatangaje ko ryagenze neza nta nkomyi, kandi umutekano w’abakinnyi n’abafana wari wizewe.
Inzira zakoreshejwe muri Tour du Rwanda 2025:
1. Etape ya 1: Stade Amahoro – Stade Amahoro (Gusiganwa n’ibihe nk’umukinnyi ku giti cye, ibilometero 4)
2. Etape ya 2: Rukomo - Kayonza (ibilometero 158)
3. Etape ya 3: Kigali - Musanze (ibilometero 121)
4. Etape ya 4: Musanze - Rubavu (ibilometero 102)
5. Etape ya 5: Rubavu - Karongi (ibilometero 97)
6. Etape ya 6: Rusizi - Huye (ibilometero 143)
7. Etape ya 7: Nyanza - Canal Olympia (ibilometero 114)
8. Etape ya 8: KCC - KCC (ibilometero 73)
Iri siganwa ryitabiriwe n’amakipe 16 yo ku migabane itandukanye, arimo Israel - Premier Tech yo muri Israel na TotalEnergies yo mu Bufaransa.
Ibitaramo byaherekeje Tour du Rwanda 2025:
Mu rwego rwo gususurutsa abaturage no kongera ibyishimo muri Tour du Rwanda 2025, hateguwe ibitaramo bine byabereye mu mijyi itandukanye aho isiganwa ryasorezaga. Ibi bitaramo byateguwe na KIKAC Music ifatanyije na FERWACY, bikaba byarabaye ku nshuro ya gatatu.
Byaririmbyemo abahanzi barimo Fireman, Bwiz, Senderi Hit, Mico The Best, Chriss Eazy, Juno Kizigenza n’abandi.
Tour
du Rwanda 2025 yabaye igikorwa cy’ingenzi mu guteza imbere siporo
n’imyidagaduro mu Rwanda, byongera ubumwe n’ibyishimo mu baturage.
7.Tems yasubitse igitaramo cye i Kigali bikurura impaka
Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Temilade Openiyi uzwi nka Tems, yasubitse igitaramo yari kuzakorera i Kigali muri BK Arena ku itariki ya 22 Werurwe 2025.
Yatangaje ko atari azi neza ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yavuze ko atigeze agira umugambi wo kutita ku bibazo by’isi, kandi asaba imbabazi niba byaragaragaye gutyo. Yongeyeho ko yifatanyije n’abagizweho ingaruka n’iyo ntambara, asaba amahoro muri iki gihe.
Iri subikwa ry’igitaramo ryateje impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga. Abafana benshi bagaragaje kutishimira icyemezo cya Tems, bavuga ko umuziki akwiye guhuza abantu aho kubatanya.
Urugero, Bruce Intore, utegura ibitaramo mu Rwanda, yagaragaje ko mu busanzwe umuziki ukwiye kugira uruhare mu guhuza abantu, kurusha uko ufata uruhande.
Ku rundi ruhande, bamwe mu banye-Congo bashimye icyemezo cya Tems cyo gusubika igitaramo cye i Kigali. Urugero, Bonny Ntumba, umunyekongo, yabwiye Tems ko yishimiye icyemezo yafashe cyo kudataramira mu Rwanda, avuga ko ari icyemezo cyiza cy’uko ari umuntu mwiza.
Amakuru y’ibanze agaragaza ko amatike 275 yari yamaze kugurwa muri iki gitaramo, bingana na 2.75% by’ubushobozi bwa BK Arena bwo kwakira abantu ibihumbi 10.
Iri subikwa ry’igitaramo cya Tems ryateje impaka nyinshi mu bakunzi b’umuziki, bamwe bagaragaza ko umuziki ukwiye guhuza abantu aho kubatanya, mu gihe abandi bashimye icyemezo yafashe cyo kwifatanya n’abagizweho ingaruka n’ibibazo biri mu karere.
Ibi
byatumye Tom Close avuga ko yiteguye gukora iki gitaramo mu murongo wo guca
agazusuguro, ariko nyuma y’aho yabwiye InyaRwanda ko bitagishobotse.
8.Abaraperi 10 bahuriye mu gitaramo ‘icyumba cya Rap’
Igitaramo “Icyumba cya Rap” cyari giteganyijwe kuba ku wa 27 Ukuboza 2024 kuri Canal Olympia, ariko cyasubitswe ku munota wa nyuma kubera imvura nyinshi yaguye muri Kigali, yangiza bimwe mu bikoresho byari byateguwe. Abategura igitaramo bahisemo kugimurira ku wa 10 Mutarama 2025 muri Camp Kigali, ahantu hafite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi kandi hadaterwa n’ingaruka z’imvura nk’aho cyari giteganyijwe mbere.
Iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kwirinda ibibazo by’ikirere bishobora kubangamira igitaramo, no kugira ngo abitabiriye bagire uburambe bwiza. Abaguze amatike basabwe kuyagumana kuko azakoreshwa ku itariki nshya y’igitaramo.
Abahanzi
b’inararibonye n’abakizamuka mu njyana ya Rap, barimo Riderman, Bull Dogg, P
Fla, Fireman, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeo Trap, Danny Nanone, Logan
Joe na Ish Kevin, nibo bari ku rutonde rw’abaririmbye muri iki gitaramo.
TANGA IGITECYEREZO