RFL
Kigali

Zari yateguje mucyeba we kwitegura kurera umwana wenyine

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2019 9:10
0


Umunya-Uganda w’umushabitsi, Zari Hassan [The boss Lady], yabwiye mucyeba we Tanasha Donna ubura iminsi micye ngo yibaruke kwitegura kurera umwana wenyine azabyarana na Diamond Platnumz.



Diamond aherutse gutangaza ko we n’umukunzi we Tanasha usanzwe ari umunyamakuru kuri NRG Radio bitegura kwibaruka. Uyu muhanzi yanagishije inama ku izina azita umwana we, avuga ko Tanasha akuriwe.

Mu kiganiro yagiranye na AyoTv, Zari yatangaje ko yishimiye intambwe yatewe na Diamond agashaka undi mukobwa bakundana ndetse bakaba bitegura kubyarana.

Uyu mugore w’abana batanu yabwiye Tanasha ko akwiye kwitegura kurera umwana wenyine kuko atari we mugore wa mbere ubyaranye na Diamond akita ku mwana wenyine.

Yagize ati “Diamond yagombaga gutera indi ntambwe kandi afite n’uburenganzira bwo kubyara abana ashatse uko abishatse…kuba Tanasha atwite ni ikintu kiza, ariko akwiye no kwitegura kwita ku mwana wenyine kubera ko nanjye ari byo byambayeho.”

“Iyo urebye neza, njyewe n’abandi bagore babyaranye na Diamond, ibyagiye bibaho ni bimwe. Nta kintu gishya rero.”

Zari yabwiye Tanasha ko akwiye kwitegura kurera umwana wenyine

Yavuze ko Diamond ashobora kwisubiraho akita ku mwana we azabyarana na Tanasha atinya ko ashobora kubura uwo yakunze. Ati “Reka tureke kubifata nk’ihame ashobora guhinduka igihe runaka, nta wamenya.”

Zari yanavuze ko mu mezi icyenda ashize Diamond nta kintu yigeze amufasha mu kurera abana bafitanye ahubwo ko yiriye akimara.

Kuya 18 Nyakanga 2019, ikinyamakuru Tuko cyanditse ko Zari yarushinze mu ibanga rikomeye. Zari yashyize ifoto kuri instagram, igaragaza impeta ku rukoti yishimiwe na benshi bavuga ko yateye intambwe ikomeye nyuma yo guca mu bibazo na Diamond.

Uwitwa Zodwa Mkandla yanditse agira ati “Byagenze neza nshuti yanjye Zari. Mrs King Bae ikaze mu muryango wacu.”

Zari avuga ko abagore babyaranye na Diamond bose bimenya ku bijyanye no kurera abana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND