RFL
Kigali

Menya bamwe mu bahanzi bambuwe ubuzima na mikoro yavumbuwe ku munsi nk'uyu mu 1877

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:4/03/2020 14:39
0


Mikoro ni igikoresho gikoreshwa na benshi ku Isi. Hari abanyamuziki benshi batazi gukoresha igikoresho cy’umuziki na kimwe, ariko bahiriwe na mikoro ikabatwara umutima ku buryo yabagize abaherwe bamwe bagahitamo kwiyita Abami bayo. Iki gikoresho cyavumbuwe ku itariki nk’iyi mu 1877 n’umugabo witwa Emile Berliner.



Ushobora kuba uri umunyamakuru, umunyapolitike, umuhanzi cyangwa se ikindi ariko nanone mu kazi kawe ka buri munsi ukenera mikoro. Uyu munsi INYARWANDA twifuje kukwibutsa ko iki gikoresho kigufitiye runini  cyavumbuwe mu 1877, ariko nanone turagaruka kuri bamwe mu bahanzi bari ibyamamare cyahitanye.

Iki gikoresho bwa mbere cyavumbuwe n’umugabo w’umuhanga witwaga Sir Charles Wheatstone mu 1827.  Avumbura iyi mikoro ntabwo yari ifite ikitwa 'carbon-button microphone' cyangwa se carbon-disk. Ibi byatumaga itavuga neza cyane cyane igihe harimo intera ndende hagiti y’uyikoresha n’aho icometse. 

Urebye yari ikoze mu buryo nk'ubwo tubona kuri izi mikoro zidafite imigozi zikoresha amasinyare anyura mu kirere ariko zikagira ikibazo cyo kuvuga nabi kubera impamvu tumaze kugarukaho.

Emile Berliner umudage, umuvumbuzi w’umuhanga wavukiye muri Amerika ku itariki nk’iyi tariki 4 Werurwe 1877, yifashishije ikoranabuhanga rihambaye n’ubumenyi yari afite ni bwo yavuguruye mikoro ivuga neza kurusha uburyo bwari busanzwe. 

Mu 1878 Emile Berliner yishyuwe amadorari 50.000 kugira ngo ikoranabuhanga yari yavumbuye mu konoza imikorere ya mikoro, ryifashishwe mu gukora telephone. Aya mafaranga yahawe ari mu gihe cy'ubu yaba asaga miliyoni 1 y’amadorari.


Emile Berliner umuvumbuzi w'umudage wavumbuye mikoro

Uyu mugabo yabonye izuba tariki 20 Gicurasi 1951 atabaruka tariki 3 Kanama 1929. Yavumbuye ibikoresho byinshi birimo Gramophone yifashishwaga mu gufatiraho amajwi y’abantu igihe baririmba cyangwa bacuranga. Urebye yari imeze nka CD ariko yo isa naho ari nini.

Emile Berliner utazibagirana mu mateka y’isi yahawe ibihembo bitandukanye kubera ubuhanga yagaragaje. Ibi birimo icya Franklin Institute’s John Scott Medal [1897], Elliott Cresson Medel [1913], n’ikitiriwe Franklin Medel [1929]. Yishwe n’indwara y’umutima, ashyinguye mu irimbi ryitwa Rock Creek Cemetery muri Leta ya Washington D.C.

URUTONDE RWA BAMWE MU BAHANZI BISHWE NA MIKORO UYU MUHANGA YAVUMBUYE

Papa Wemba



Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba ubusanzwe ni yo mazina yahawe n’ababyeyi. Uyu munye- Congo yabonye izuba tariki 14 Kamena 1949 yamamaye munjyana zirimo rumba, soukous, na ndombolo. 

Yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki ku Isi abenshi bamwise umwami w’injyana ya Rumaba rock. Yamenyekanishije imyambarire y’abasaperi binyuze mu itsinda rye Viva la Music ryanyuzemo icyamamare Koffi Olomide n’abandi.

Papa Wemba watangiriye urugendo rwe rwa muzika mu itsinda Zaiko Langa Langa 1960, yaje kuba ikirangirire ku Isi kubera indirimbo zitandukanye nka ‘’Chacun pour soi’’, ‘’Yolele’’, ‘’Voyage ya poto’’ n’izindi.

Wemba yatabarutse tariki 25 Mata 2016 aguye ku rubyiniro ubwo yari ari mu iserukiramuco FEMUA urban music ryari ryabereye Abijan muri Cote d’Ivoire. Iby'urupfu rwe byabaye amayobera gusa ibinyamakuru birimo France24, Nairaland, n’ibindi byinshi byakoze inkuru zivuga ko yishwe n’uburozi yahawe kuri mikoro.

Agustin Briolini


Uyu yari umuririmbyi w’umuhanga wayoboraga abandi muri Band yamamaye cyane muri Argentine yari igezweho mu njyana ya Rock. Yishwe na mikoro yari irimo umuriro mwinshi wamufashe umutwe wose, ubwo bari bari mu gitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere cyari cyabereye mu nyubako yitwa Theatre Of The Sun iherereye mu mujyi wa Villa Carlos Paz.

Leslie Cameron Harvery

Uyu nyakwigendera yabonye izuba tariki 13 Nzeri 1944, yari umuririmbyi, umucuranzi wa gitari w’umuhanga wamenyekanye cyane muri Band yitwaga Scottish yakanyujijeho mu 1960-1970. Yagiye anyura muri za Band nyinshi muri Scotland nk’iyitwa The ill-fated Blues Council, yamamaye mu ndirimbo nka Baby don’t Look Down, n’izindi.

Harvery itsinda rya nyuma yagiyemo akanaribera umuyobozi ni iryitwa Stone the Crows hari mu 1969. Iherezo ry’ubuzima bwe ryabaye impanuka itunguranye ubwo bari bari mu gitaramo ahitwa Swenea Top Rank mu 1973. Nawe yishwe na mikoro yari afite yari iriho uruteranyirizo rw’insinga zitari zifunitse neza yakozeho umuriro ukaba mwinshi ukamukubita. Yatabarutse afite imyaka 27 gusa.

 Jayne Mansfield 


Yari umukinnyikazi w’ama filime akaba n’umuririmbyi w’ikirangirire wabayeho  mu 1933 aza gutabaruka mu 1967. Iki cyamamare nacyo kishwe na mikoro cyari gifite ku rubyiniro. Ni mikoro yari ifite udusinga tuyinjizamo umuriro ariko tutaregeye neza. Ibi ni byo byateye impanuka y’umuriro ukabije waje kumuhitana.

 Kelly Jones


Yari umuhanzi w’icyamamre mu njyana zitandukanye nka Rock, Post-Britpop na  Britpop. Ubuzima bwe bwashyizweho akadomo bitewe na mikoro yatumye akubitwa n’umuriro agahita atakaza ubuzima ubwo yari ari mu gitaramo ahitwa Paris back mu 2005. Yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zari kuri Album ze 2 yari afite; Only the Names Have Been Changed na Do Not Fear.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND