Umunyarwanda ati ”Kure ni munda”. Muri iyi minsi ubu ikibazo cy'ingutu ni umutekano w'amakuru. Ni kenshi umuntu ashobora gufata telefone yawe agahita yiruka ajya kuri WhatsApp agamije kumenya abo muvugana n'ibyo muvugana. Menya uburyo warinda WhatApp yawe ukoresheje Fingerprint.
Ikigo cya
Facebook.Inc gifite mu nshingano ishami ryacyo WhatsApp umunsi ku wundi gihora
kirajwe ishinga no kunoza imikorere n'ubwo akenshi birangira bigeze kwa wa mugani
w’umunyarwanda ugira uti ”Abirinzi bajya inama n’inyoni zijya indi migambi”
kuko hari benshi baca mu rihumbye iki kigo bagahungabanya umudendezo w'abakiriya
bacyo. Ntabwo ibyo tugiye kubabwira ari ibyaje uyu munsi gusa ushobora kuba
utari uzi ko ushobora kurinda whatsApp yawe ukoresheje urutoki ibizwi nka fingerprint.
Menya inzira wanyura ubikora
1. Fungura Whatsapp nurangiza ujye hejuru
iburyo ukande ku tudomo 3 duhari
2. Kanda ahanditse Setting
3. Uhitemo ahanditse Account
4. Ukande ahanditse Privacy
5. Urebe hasi ahantu handitse Fingerprint
Aha ngaha
benshi kubera tuba tutarabihisemo haba hariho disabled gusa iyo ukanzeho uhita ubona ahantu
bakwereka ko ugomba gukora unlock. Ibi byose iyo birangiye bahita bagusaba
gushyira urutoki ahantu usanzwe ukoresha Fingerprint mu gufungura WhatsApp yawe.
Icyitonderwa: Ibi byose bikorwa ku muntu ufite telefone isanzwe ikoresha Fingerprint niba atari yo ufite ntibyakunda
TANGA IGITECYEREZO