Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2020, kavuye i Rusizi kagasorezwa i Rubavu ku ntera y’ibirometero 206,3 kakaba ari nako gace karekare mu irushanwa ry’uyu mwaka, kasize abanya Eritrea bagumanye umwenda w’umuhondo, nyuma yuko Tesfazion Nataneal asoje ari uwa mbere, umunyarwanda Mugisha Moise asoza ku mwanya wa 3.
Aka gace kakinwe kuri uyu wa Gatatu kahagurukiye mu karere ka Rusizi gasorezwa mu karere ka Rubavu, aho abasiganwa banyonze ibirometero 206,3. Abakinnyi 74 ni bo bahagurutse berekeza i Rubavu aho abakinnyi batandatu ari bo bamaze kuva muri iri siganwa kuva ryatangira
Abo
ni Lemos Hélvio Jamba (Bai Sicasal), Avila Vanegas (Israel Start - Up Nation),
Eyob Metkel (Terengganu Inc), Chablaoui Oussama (GSP), Behringer Oliver (Novo
Nordisk) & Rochas Rémy (NIPPO Delko).
Mu
nzira ya Rusizi –Rubavu abakinnyi bagiye basiganwa bigabanyije mu bikundi aho
wasangaga igikundi kiri imbere cyashyizemo ikinyuranyo cy’iminota myinshi ku
kindi kigikurikiye, ibi bikaba byanagize ingaruka kuri aka gace kuko igikundi
kimwe cyarushije ikindi iminota myinshi.
Muri
aka gace abanyarwanda bagerageje kwigaragaza nubwo batakegukanye kuko abarimo
Mugisha Moise, Manizabayo Eric na Areruya Joseph bakomeje kugenda mu gikundi
cyari kiyoboye isiganwa.
Habura
ibirometero bike ngo abasiganwa basesekare mu mujyi wa Rubavu ahasorejwe aka
gace umunya Eritrea Tesfazion, Umunya-Afurika y’Epfo Main Kent ndetse n’umunyarwanda
Mugisha Moise bacomotse muri bagenzi babo barabasiga ariko birangira Tesfazion
abatanze ku murongo basorejeho.
Tesfazion
Nataneal ukomoka muri Eritrea niwe
wegukanye agace ka Rusizi-Rubavu, aho yakoresheje amasaha atanu, iminota 34 n’amasegonda
46, akaba yarushije isegonda rimwe Umunya-Afurika y’Epfo Main Kent wamukurikiye
ku mwanya wa kabiri, mu gihe Umunyarwanda Mugisha Moise ukinira ikipe ya Skol
Adrien Cycling Academy(SACA), yasoje ku mwanya wa Gatatu asizweho amasegonda
umunani n’uwambere.
Abanyarwanda
batatu nibo basoje mu bakinnyi 10 ba mbere muri aka gace, abo ni Mugisha Moise wasoje
ari uwa gatatu asizwe amasegonda umunani, Manizabayo Eric wasoje ku mwanya wa
Karindwi asizwe iminota ibiri n’amasegonda 24 na Areruya Joseph wasoje ku
mwanya wa Munani akaba yasizwe iminota ibiri n’amasegonda 26.
Hailu
Biniam wari wambaye umwenda w’umuhondo, uyu munsi yasizwe iminota ine n’amasegonda
59, ahita atakaza umwenda w’umuhondo.
Aka
gace kasize impinduka zikomeye ku rutonde rusange aho abanyarwanda babiri
bagaragara muri batanu ba mbere.
Tesfazion
Nataneal ukomoka muri Eritrea niwe uza
ku mwanya wa mbere, akaba arusha iminota ibiri n’amasegonda 11 umunyarwanda
Mugisha Moise umukurikiye, mu gihe undi Munyarwanda Areruya Joseph ari ku
mwanya wa Gatanu aho arushwa iminota itatu n’amasegonda 46 n’uwambere.
Uko
ibihembo by’agace ka Kane ka Rusizi-Rubavu (206,3 Km) byatanzwe:
1.Stage
Winner: Natnael Tesfazion (Erythrea National Team)
2.Yellow
Jersey: Natnael Tesfazion (Erythrea National Team)
3.Best
Climber: Oyarzun Carlos(Bai Sicasal)
4.Best
Sprinter: Yemane Dawit (Erythrea National Team)
5.Best
Young Rider: Natnael Tesfazion(Erythrea National Team)
6.Best
Combative Rider: Manizabayo Eric K-Radio(Benediction Ignite, Rwanda)
7.Best
African Rider: Natnael Tesfazion(Erythrea National Team)
8.Best
Rwandan Rider: Mugisha Moise (SACA Team, Rwanda)
9.Team
of the day: Erythrea National Team
Kuri
uyu wa Kane Tour du Rwanda 2020 irakomeza hakinwa agace ka Rubavu-Musanze ku
ntera y’ibirometero 84,7.
Tesfazion yegukanye agace karekare kurusha utundi muri Tour du Rwanda 2020
Tesfazion yahise yambara umwenda w'umuhondo
Byari ibirori mu mihanda iri siganwa ryanyuzemo
Imisozi myiza itatse icyayi cy'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO