Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC ibarizwa mu karere ka Rusizi, bwamaze gutangaza ko bwahagaritse umutoza wayo mukuru Rukundo Jean de Dieu mu gihe cy’ukwezi kubera umusaruro mucye umaze iminsi ugaragara muri iyi kipe mu mikino ya Shampiyona, Abedi Makasi akaba yahawe inshingano zo gusigarana iyi kipe.
Mu
ibaruwa ubuyobozi bw’iyi kipe bwashyize ahagaragara, buvuga ko nyuma yo kwirara
hamwe bwanzuye ko uyu mutoza aba ahagaritswe ukwezi kumwe, kugir ngo hasuzumwe
igitera umusaruro mubi muri iyi kipe ifite ikibazo mu bijyane n’ubukungu.
Mu
minsi ishize amakuru yavaga I Rusizi yavugaga ko umwuka atari mwiza hagati y’umutoza
mukuru Rukundo ndetse n’umutoza w’ungirije Abedi Makasi, icyo gihe ubuyobozi
bwafashe icyemezo gikomeye buhagarika Makasi, ariko ntacyo byatanze ku musaruro
w’iyi kipe birangira n’ubundi agaruwe muri Staff y’ikipe.
Gusa
ariko byakomeje kuvugwa ko abakinnyi ba Espoir batiyumva muri uyu mutoza ahubwo
bakunda Saidi Abed, kuko n’ubundi na mbere yuko uyu murundi ayigeramo,
yasanzemo Makasi wari warayisizwemo na Okoko, kandi icyo gihe Espoir yari ifite
umusaruro mwiza kuruta uko imeze kuri ubu.
Amakuru
ava imbere mu buyobozi bw’iyi kipe avuga ko Abedi Makasi natsinda imikino ibiri
mu gihe cy’ukwezi, ubuyobozi buzahita busezerera burundu8 uyu mutoza bivugwa ko
atameranye neza n’abakinnyi, maze Saidi agakomezanya n’ikipe.
Gusa
ariko iyi kipe yanagiye irangwamo ibibazo by’amikoro make mu bihe bitandukanye,
byanatumye hari abakinnyi batakaza mbere yuko uyu mwaka w’imikino utangira.
Ntabwo
Espoir FC ihagaze neza ku rutonde rwa shampiyona kuko idafashe ingamba zihamye
ishobora kwisanga yasubiye mu cyiciro cya kabiri, ikaba ikipe ya Kabiri y’amateka
yaba isubiye mu cyiciro cya kabiri mu myaka ikurikiranye, nyuma yuko Amagaju
yamanutse mu mwaka ushize.
Espoir
FC kuri ubu iza ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 15 mu mikino 19. Umukino ukurikira,
izaba yerekeje i Musanze ku munsi wa 20 wa shampiyona.
Espoir Fc ihagaze nabi ku rutonde rwa shampiyona
Abedi Makasi niwe wasigaranye ikipe
TANGA IGITECYEREZO