RFL
Kigali

Babuwa Samson na Nsabimana Aimable mu bakinnyi betemerewe gukina umunsi wa 19 wa shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/02/2020 15:15
0


Rutahizamu ukinira ikipe ya Sunrise FC, Babuwa Samson, uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi kuri ubu ndetse na Myugariro uhagaze neza muri Police FC, Nsabimana Aimable, bari ku rutonde rw’abakinnyi barindwi batemerewe gukina umunsi wa 19 muri shampiyona y’u Rwanda, kubera ibibazo by’amakarita menshi.



Guhera kuri uyu wa Gatanu shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irongera gusubukurwa, ni nyuma yo guhagarara kubera igikombe cy’Intwari cyegukanywe na APR FC.

Uyu munsi wa shampiyona utangira kuri uyu wa Gatanu, aho ikipe ya Police FC yakira Gasogi United bari banganyije mu mukino ubanza, iyi Police FC irakina idafite ba myugariro babiri bayo basanzwe banabanza mu kibuga ari bo NSABIMANA Aimable na MUSSA OMAR.

APR FC izakira Marine FC ku Cyumweru idafite Mushimiyimana Mohamed ukina mu kibuga hagati, mu gihe abandi bakinnyi bameze neza.

Imikino iteganyijwe ku munsi wa 19 wa Shampiyona

Ku wa Gatanu Tariki 07/02/2020

Police FC vs Gasogi United (Kigali Stadium, 15h:00’)

Ku wa Gatandatu Tariki 08/02/2020

Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi Stadium, 15h:00’)

AS Muhanga vs Heroes FC (Muhanga Stadium, 15h:00’)

SC Kiyovu vs Musanze FC (Mumena Stadium, 15h:00’)

AS Kigali vs Etincelles FC (Kigali Stadium, 15h:00’)

Ku Cyumweru Tariki 09/02/2020

Bugesera FC vs Rayon Sports FC (Bugesera Stadium, 15h:00’)

APR FC vs Marines FC (Kigali Stadium, 15h:00’)

Mukura VS vs Gicumbi FC (Huye Stadium, 15h:00’)

Mu gihe haza gukinwa umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aba bakinnyi barindwi ntibemerewe kugera mu kibuga kubera ibibazo amakarita.

1. MUSHIMIYIMANA MOHAMED (APR FC)

2. NSABIMANA AIMABLE (POLICE FC)

3. MUSSA OMAR (POLICE FC)

4. AKAYEZU JEAN BOSCO (ETINCELLES FC)

5. NDIZEYE INNOCENT (MUKURA VS&L)

6. BABUWA SAMSON (SUNRISE FC)

7. SAMBA CEDRIC (MARINE FC)

Abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi

1. BABUWA SAMSON 13 (SUNRISE FC)

2. SHABANI HUSSEIN 11 (BUGESERA FC)

3. USENGIMANA DANY 10 (APR FC)

4. IRADUKUNDA BERTRAND (MUKURA VS&L)

5. DUSANGE BERTIN 8 (GICUMBI FC)

6. WANJI PIUS 8 (SUNRISE FC)

7. BIZIMANA YANNICK 8 (RAYON SPORTS FC)

8. RUCOGOZA DJIHAD 7 (BUGESERA FC)

9. NDAYISHIMIYE ANTOINE DOMINIQUE 7 (POLICE FC)

10. MUTEBI RASHID 7 (ETINCELLES FC)


Rutahizamu uyoboye abandi mu gutsinda ibitego Samson Babuwa ntazakina umunsi wa 19


Mushimiyimana Mohamed wa APR FC nawe ntazakina umunsi wa 19


Nsabimana Aimable ntakina umukino Police FC ifitanye na Gasogi United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND