Mu mvura itigeze itanga agahenge kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yatangiye neza irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro inyagira Ikipe y’Intare FC ibitego 4-0, mu mukino ubanza yarushijemo iyi kipe iminota 90 yose, itera intambwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Rayon
Sports yatangiye umukino irihejuru, byagaragazwaga n’icyizere abakinnyi bari
bifitiye, guhererekanya neza mu kibuga, ndetse n’uburyo baremaga buvamo ibitego
wabonaga ko byateguwe.
Ku
mupira wari uzamukanwe neza na Sugira Ernest yawutanze kwa Sekamana Maxime,
wahise utera ishoti rikomeye mu izamu ariko umunyezamu Ishimwe Pierre awushyira
muri Corner.
Iyo
Corner yahawe Sekamana Maxime, ayitera neza mu mitwe y’abasore barebare ba
Rayon Sports maze Drissa Dagnogo arasimbuka n’umutwe awushyira mu rushundura,
atsindira Rayon Sports igitego cya mbere ku munota wa Munani w’umukino.
Rayon
Sports y7akomeje gukina neza mu kibuga hagati, irusha cyane ikipe y’Intare aho
yari yayiciriye akarongo ko kutarenga umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri.
Ku
munota wa 14, Fabrice Mugheni yazamukanye umupira, awucomekera Omar Sidibe,
ahita awuhereza Drissa Dagnogo, wabanje gucenga myugariro w’Intare acomeka
umupira mwiza kwa Sugira Ernest ahita atsinda igitego cya kabiri cya Rayon
Sports.
Ikipe
y’Intare yatangiye kunyuzamo ihererekanya umupira mu kibuga hagati,
banagerageza uburyo imbere y’izamu arikop ntibyamaze igihe bkinini kuko Rayon
Sports yahise iyisubiza ku gitutu.
Ku
munota wa 32, Omar Sidibe yazamukanye umupira acenga ahindura umupira kwa Drissa
Dagnogo wateye ishoti rikomeye mu izamu, umunyezamu Pierre awukuramo usanga
Sekamana Maxime aho yari ahagaze, ahita atera ishoti rikomeye mu izamu umupira
uboneza mu rushundura, Maxime yandikisha igitego cya Gatatu cya Rayon Sports.
Rayon
Sports XI: Kimenyi Yves, Kayumba Sother, Rugwiro Herve, Iradukunda Eric Radu, Rutanga
Eric, Kakule mugheni Fabrice, Drissa Dagnogo, Omar Sidibe, Sugira Ernest, Nshimiyimana
Imran, Sekamana Maxime
Iminota
45 y’igice cya mbere yarangiye Rayon Sports iyoboye umukino ku ntsinzi y’ibitego
3-0.
Igice
cya kabiri cyatangiye Rayon Sports nubundi isatira izamu ry’Intare ari nako
banyuzamo bagashimisha abafana, bahererekanya umupira mu kibuga hagati
bakawumarana umunota wose Intare zitawukoraho.
Umutoza
wa Rayon Sports Kirasa Alain yakoze impinduka, avana mu kibuga rutahizamu Drissa
Dagnogo asimburwa na Mugisha Gilbert,
Nizeyimana Mirafa yinjira mu kibuga asimbura Omar Sidibe, mu gihe Yannick
Bizimana yasimbuye Sekamana Maxime watsinze igitego cya Gatatu.
Ku
munota wa 68, Rayon Sports yari yacumbitse imbere y’izamu ry’Intare, yabonye
igitego cya Kane cyatsinzwe na Mugisha Gilbert winjiye mu kibuga asimbura, ku
mupira yaherejwe na Nshimiyimana Imran.
Rayon
Sports yakomeje gukina neza yima umupira abakinnyi b’Intare, ariko iminota 90 y’umukino
irangira nta gitego yongeye gutsinda, umukino urangira Rayon sports yegukanye
amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 4-0, mu mukino ubanza mu irushanwa ry’igikombe
cy’Amahoro 2020.
Intare
FC XI: Ishimwe Pierre, Uwimana Emmanuel, Nkundimana Aviti, Hirwa Jean de Dieu, Byiringiro
Gilbert, Kayibanda Serge, Nisingizwe Christian, Ishimwe Jean Irene, Niyitanga
Emmauel, Nkusi Didier, Mukesha Eric
AMAFOTO Y'UMUKINO
Sekamana Maxime na Sidibe bitwaye neza mu mukino
Drissa Dagnogo yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports
Sugira Ernest yatsinze igitego cya Kabiri cya Rayon Sports
Ivan Minaert wahoze atoza Rayon Sports yakurikiye uyu mukino
Imikino y’umunsi wa mbere mu irushanwa
ry’igikombe cy’Amahoro 2020
Imikino yabaye ku wa Kabiri 04
Gashyantare 2020
APR
FC 1-0 Etoile de l’Est
Mukura
VS 2-1 Bugesera
AS
Muhanga 5-0 Interforce FC
Espoir
FC 0-1 Sunrise
Musanze
FC 1-0 Police FC
Gorilla
FC 3-1 Marines FC
Imikino yakinwe ku wa Gatatu 05
Gashyantare 2020
Rayon
Sports FC 4-0 Intare FC
SC Kiyovu 0-0 AS kigali
Impeesa
FC 1-0 Etincelles FC
ASPOR
LTD 1-1 Vision FC
Rwamagana
FC 2-1 Gicumbi FC
TANGA IGITECYEREZO