Kigali

AS Kigali yahagamye Rayon Sports bagwa miswi, kera kabaye Gicumbi FC yongera kubona amanota atatu -AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/01/2020 18:43
1


Mu mukino w’umunsi wa 17 muri shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yanganyije na AS Kigali 0-0, mu mukino utabonetsemo amahirwe menshi yo gutsinda ku mpande zombi, mu gihe Gicumbi FC yakuye intsinzi mu karere ka Muhanga.



Umukino ubanza  wahuje Rayon Sports na AS Kigali mu gice kibanza cya shampiyona, Rayon Sports yari yawutsinze ku bitego 2-1, yanayirushije cyane.

Umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu wari ufite byinshi usobanuye ku mpande zombi. Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Rayon Sports byari kuyifasha gusatira cyane APR FC iri ku mwanya wa mbere, kuko mbere yuko APR FC ikina hari kuba hasigayemo inota rimwe gusa.

Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa AS Kigali, byari kuyifasha kugaruka mu makipe 10 ya mbere ku rutonde rwa shampiyona, kuko yari kuva ku mwanya wa 11, igahita yicara ku mwanya wa 10.

Gusa ariko ibyifuzo by’amakipe yombi nta na kimwe cyasubijwe kuko amanota buri kipe yashakaga itayabonye, ahubwo bikaba byarangiye ziyagabanye.

Wari umukino utanogeye ijisho ku bawurebaga iminota 90 yose y’umukino, ikindi kandi nta mahirwe agaragara menshi yigeze awugaragaramo, iminota myinshi y’umukino amakipe yombi yakiniraga mu kibuga hagati.

Rayon Sports yatangiye isatira ku munota wa mbere w’umukino, ariko Yannick Bizimana amahirwe ntiyamuhira. Rayon Sports yari itangiye iha icyizere abakunzi bayo bari baje kuyishyigikira ari benshi.

Gusa ariko siko byagenze kuko nyuma y’iminota ine gusa As Kigali yahise yinjira mu mukino nayo itangira guhererekanya neza mu kibuga, ndtse no kugerageza uburyo bwo gutsinda imbere y’izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves.

Yannick Bizimana, Maxime Sekamana, Kakule Fabrice na Rutanga bagerageje uburyo bwinshi imbere y’izamu, ariko uburyo bagerageje ntibutange umusaruro.

Gukinira umupira mu kibuga hagati, umukino utihuta ndetse n’imbaraga nke mu kibuga nibyo byaranze iminota 45 y’igice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports ubwo umutoza Kirasa Alain yasohoraga mu kibuga Sekamana Maxime akinjizamo Sugira Ernest, kugira ngo akomeze ubusatirizi.

Nyuma y’iminota micye yinjiye mu kibuga Sugira Ernest yahushije uburyo bw’igitego ku ishoti rikomeye yateye ariko Ndayishimiye Eric Bakame umupira awukuramo.

Nsabimana Eric Zidane, Ndekwe Felix na Kayitaba Bosco, bakinnye neza uyu mukino, bagerageza gusatira izamu rya Rayon Sports ariko uburyo bagerageje ntibutange umusaruro.

Uko iminota yazamukaga niko amakipe yibukaga ko akeneye intsinzi, yisubiraho agerageza gukina neza ariko ntibyatanga umusaruro.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi agabanye amanota, nyuma yo kunganya 0-0, Bituma Rayon Sports iguma ku mwanya wa Kabiri, mu gihe AS Kigali yasubiye inyuma umwanya umwe, kuko yageze ku mwanya wa 12.

AS Kigali XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK.1), Rusheshangoga Michel 22, Ahoyikuye Jean Paul 27, Bishira Latif (C.5), Rurangwa Moss 4, Luc Mba Martel 17, Rachid Kalisa 19, Nsabimana Eric Zidane 30, Ndekwe Félix 8, Kayitaba Bosco 11, Benedata Janvier 10.

Rayon Sports XI: Kimenyi Yves, Iragire Saidi, Ndizeye Samuel, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Omar Sidibe, Nizeyimana Mirafa, Mugheni Fabrice, Sekamana Maxime, Bizimana Yannick, Iranzi Jean Claude

AS Muhanga 0-1 Gicumbi FC

Mu karere ka Muhanga ntibyagendekeye neza ikipe yaho, ariko byabaye ibyishimo ku banya Gicumbi, batsinze AS Muhanga igitego 1-0, cyatumye bagira amanota 12 nubwo bakiri ku mwanya ubanziriza uwanyuma.

Imikino y’umunsi wa 17:

Ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2020

Police FC 0-0 Musanze FC

Ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020

AS Kigali 0-0 Rayon sports
Marines FC 2-0 Gasogi Utd
AS Muhanga 0-1 Gicumbi FC

Ku cyumweru tariki 12, 2020

APR FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15H00’)
Mukura VS vs Sunrise FC (Huye Stadium, 15H00’)
Etincelles FC vs Heroes FC (Umuganda Stadium, 15H00’)
SC Kiyovu vs Espoir FC (MUMENA Stadium, 15:00)

AMAFOTO YARANZE UMUKINO


Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga


Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga


Abafana ba Rayon Sports bari babukereye


Kalisa Rashid wa AS Kigali ahanganye na Sekamana Maxime


Kapiteni Rutanga Eric ahanganye na Benedata Janvier wa AS Kigali 



Yannick Bizimana wigaragaje cyane muri uyu mukino


Ndekwe Felix yagoye Rayon Sports cyane


Mazimpaka, Hussein Eto'o na Hamza Runanira ba Rayon Sports


Sugira Ernest yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri


Sugira ahanganye na Bishira kapiteni wa AS Kigali


Rutanga Eric yakinnye neza uyu mukino











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IRASUBIZA Prince4 years ago
    ndumwe mubafana bareyo sport gusa ikipe yumugi yaturaje nabi





Inyarwanda BACKGROUND