Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali APR FC yabonye amahirwe menshi yananiwe gutsinda AS Kigali mu mukino usubukura igice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda 2019-2020, mu gihe Mukura Victory Sports bigoranye yakuye intsinzi kuri Stade Kamarampaka mu karere ka Rusizi.
Ni umukino wa Kabiri APR
FC na AS Kigali yakinaga muri uyu mwaka w’imikino, dore ko umukino ubanza wari
wabaye mu Ukwakira 2019 n’ubundi kuri iki kibuga amakipe yombi yari yaguye
miswi 0-0.
AS Kigali yakinnye umukino
ubanza yari itandukanye niyari mu kibuga kuri uyu munsi kubera ko mu karuhuko
gato amakipe yabonye, iyi kipe y’umujyi wa Kigali yongeyemo abakinnyi bashya
bari bigaragaje mu yandi makipe, barimo Kayitaba Bosco na Ndekwe Felix bavuye
muri Gasogi United banabanje mu kibuga, mu gihe nta mpinduka z’abakinnyi bashya
APR FC yari ifite.
APR FC yashakaga gutsinda kugira ngo ikomeze kuyobora urutonde
rwa shampiyona ari nako ikomeza guca agahigo ko kudatsindwa muri uyu mwaka, mu
gihe Eric Nshimiyimana wa AS Kigali wari wo mwanya wo kugira ngo aZahure umusaruro
yabuze mu gice kibanza cya shampiyona.
Ni umukino watangiye
amakipe yigana nta nimwe yifuza kurekura ngo ifungure umukino, ariko nyuma y’iminota
micye, byaje kwikora APR FC itangira kurusha AS Kigali mu kibuga hagati,
itangira guhererekanya neza, ari nako haremwa uburyo bwo gufungura amazamu
binyuze ku basore bayo barimo Djabel Manishimwe, Nizeyimana Djuma na Danny
Usengimana.
Bagerageje uburyo
butandukanye imbere y’izamu rya AS Kigali ariko Ndayishimiye Eric Bakame ndetse
n’ubwugarizi bukirwanaho bugakiza, gusa ariko uko iminota yazamukaga AS Kigali
nayo yanyuzagamo igakina neza, ikanagerageza uburyo bwo gutsinda ariko
ntibikunde.
Iminota 45 y’igice cya
mbere yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi nubwo APR FC ariyo yigaragaje
cyane.
Igice cya kabiri
cyatangiye n’ubundi APR FC igerageza uburyo yafungura amazamu ariko abakinnyi b’inyuma
ba AS Kigali ihagarara bwuma.
Umutoza wa APR FC Adil Mohamed
yakoze impinduka yongera imbaraga mu
busatirizi kugira ngo arebe ko hari impinduka zabaho, ubwo yinjizaga mu kibuga
Nshuti Innocent, Ishimwe Kevin, aza no gushyira mu kibuga Buregeya Prince
utaherukaga mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune. Mu gihe Eric Nshimiyimana wa AS
Kigali yinjizaga mu Kibuga Kalisa Rashid, Nova Bayama agasohoka.
Amakipe yombi yakomeje
kugerageza uburyo yakwinjiza igitego ariko iminota 90 y’umukino irangira nta
kipe yinjije igitego mu izamu ry’indi, amakipe agabana amanota.
Kunganya bifashije APR FC
kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 38, ikomeza guca agahigo ko kudatsindwa mu
mikino 16 ya shampiyona imaze gukina, mu gihe AS Kigali yagumye ku mwanya wa 11
n’amanota 18.
APR
FC XI: Rwabugiri Omar (GK.1), Ombolenga Fitina 25,
Imanishimwe Emmanuel 24, Manzi Thierry (C.4), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Manishimwe
Djabel 10, Buteera Andrew 20, Niyomugabo Claude 3, Danny Usengimana 19, Ishimwe
Anicet 26, Nizeyimana Djuma 9.
AS
Kigali XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK.18), Rusheshangoga
Michel 22, Ahoyikuye Jean Paul 27, Rurangwa Moss 4, Bishira Latif 5, Ntamuhanga
Thumaine Tity (C.12), Kayitaba Bosco 11, Nova Bayama 13, Ndekwe Félix 8,
Nsabimana Eric Zidane 30, Benedata Janvier 10
ESPOIR
FC 1-2 Mukura Victory Sports
Ndizeye Innocent uzwi nka
Kigeme na Iradukunda Jean Bertrand bafashije Mukura gukura amanota atatu mu
karere ka Rusizi, nyuma yo gutsindira Espoir FC ku kibuga cyayo ibitego 2-1,
bifasha iyi kipe gushimangira umwanya wa Kane n’amanota 25.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali
Wari umukino ukomeye ku mpande zombi, warangiye amakipe anganyije ku nshuro ya kabiri
Dore
uko imikino y’umunsi wa 16 yagenze n’iteganyijwe:
Ku
wa Gatandatu tariki 04 Mutarama 2020.
APR FC 0-0 As Kigali
Heroes FC 0-1 Bugesera FC
SC Kiyovu 0-0 Etincelles
FC
Espoir FC 1-2 Mukura VS
Ku
Cyumweru tariki 05 Mutarama 2020
Gicumbi FC vs Marines FC (Mumena
Stadium, 15:00)
Musanze FC vs AS Muhanga (Ubworoherane
Stadium, 15:00)
Sunrise FC vs Police FC (Golgotha
Stadium, 15:00)
Rayon Sports vs Gasogi UTD
(Kigali Stadium, 15:00)
TANGA IGITECYEREZO