Ku mupira mwiza Haruna Niyonzima yatanze ku munota wa 23, Bishira Latif agatsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino wahuje AS Kigali na Heroes ku munsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, ukaba ushobora kuba ariwo mukino wa nyuma kapiteni w’iyi kipe Haruna akiniye AS Kigali mbere yo kwerekeza muri Tanzania muri Yanga.
Ni
umukino wasozaga igice kibanza cya shampiyona, ukaba umukino utari uryohereye
ijisho, muri sitade ya Kigali i Nyamirambo yambaye ubusa , ariko ntibikuraho ko
umukino wo wagombaga gukinwa nkuko amategeko abiteganya. As Kigali FC yongeye
kubona amanota atatu ku nshuro ya Gatatu
mu mikino 15, nyuma yo gutsinda Heroes
FC iri ku muryango werekeza mu cyiciro cya kabiri.
Umukino
watangiye amakipe akinira mu kibuga hagati cyane, ariko iminota 20’ y’igice cya
mbere yarangiye nta kipe n’imwe ibashije kubona igitego ndetse nta n’uburyo
bukomeye bwari kuvamo igitego.
Ku
munota wa 23’ iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yaje kubona igitego cyatsinzwe na
Bishira Latif ku mupira wari utewe na Haruna Niyonzima, ugarutse uhura n’uyu
myugariro atsinda igitego cy’umutwe. Igice cya mbere kinarangira AS Kigali iri
imbere n’igitego 1-0.
Mu
gice cya kabiri cy’umukino, Heroes
yagarutse ikina neza ishaka kwishyura ariko ikanugarira izamu cyane idashaka
kwinjizwa igitego.
As
Kigali FC yagiye ikora impinduka zitandukanye, aho yakuyemo Nshimiyimana Marc
Govin wakinaga inyuma iburyo, asimburwa na Songayingabo Shaffy wahise mu mutima
wa ba myugariro, maze Rurangwa Mosi ahita ajya inyuma iburyo.
Ikipe
ya As Kigali FC isoje igice kibanza ifite amanota 17, ikaba yaratsinze imikino
itatu gusa, inganyamo imikino umunani, itsindwamo imikino ine, biyihesha kuguma
ku mwanya wayo wa cumi na rimwe.
Umukino
waje kurangira AS Kigali itsinze Heroes FC 1-0, ibona amanota atatu y’umunsi wa
15 wa Shampiyona. Gutsinda uyu mukino byafashije AS Kigali kuzamura umubare w’amanota
aho yagize amanota 17 ariko ikaba ikiri ku mwanya wa 11, mu gihe Heroes yagumye
ku mwanya wa nyuma.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
AS Kigali FC Xl:
Ndayishimiye Eric Bakame, Rurangwa Mosi,
Bishira Latif, Nshimiyimana Marc Govin, Ishimwe Christian, Kalisa
Rashid, Haruna Niyonzima, Nsabimana Eric, Essombe Patrick, Nova Bayama na Rick Martel.
Heroes
FC Xl: Dukuzeyuze Pascal, Manzi Sincere, Rutayisire Amza, Uwiduhaye Aboubakar, Ntakirutimana Theotime, Ntaganira Fabrice, Munyeshyaka Gilbert, Nyarugabo Moise, Murenzi Patrick, Mudacumura Jackson na Mujyanama Fidele.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Heroes FC
Abasifuzi b'umukino bari kumwe n'abakapiteni ku mpande zombi
Bishira watsinze igitego ku mupira yaherejwe na kapiteni Haruna Niyonzima
Abatoza ba AS Kigali
Essombe Patrick yagoye cyane ikipe ya Heroes
Uko Imikino y’umunsi wa 15 iteganyijwe
kuri wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza
2019
Etincelles
2-2 Gicumbi FC
AS
Kigali 1-0 Heroes FC
Bugesera
FC 1-1 Gasogi United
ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza
2019
APR
FC vs Rayon Sports (Stade Amahoro; 15:00)
Marines
FC vs Musanze FC (Stade Umuganda; 15:00)
Mukura
VS vs Kiyovu Sports (Stade Huye; 15:00)
AS
Muhanga vs Sunrise FC (Stade Muhanga: 15:00)
Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019
Police
FC vs Espoir FC (Stade de Kigali 15:00)
TANGA IGITECYEREZO