RFL
Kigali

Umunyarwandakazi ku isonga mu majwi y’abakobwa 30 bahataniye ikamba rya Miss Career Africa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2019 16:40
1


Mahoro Mireille Chadia wavutse mu mwaka w’ 1995, arayoboye mu majwi y’abakobwa 30 bitegura kujya mu mwiherero (Boot camp) w’irushanwa rya Miss Career Africa rizasozwa, kuwa 13 Ukuboza 2019 mu birori bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.



Amajwi y’uyu mukobwa arazamuka ubutitsa. Umwiherero w’abakobwa bahatanira iri kamba uzatangira kuwa 10 Ukuboza usozwe kuwa 13 Ukuboza 2019, uzabera ku mbuto z’amahoro ku Muhazi.

Chadia uri imbere mu majwi avuga ko nabona amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Career Africa azahangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateganyijwe. Avuga kandi ko azanagira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri bakiri bato.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’itora rw’iri rushanwa ‘https://misscareerafrica.org/selected-candidates#’ Mahoro Mireille Chadia afite amajwi 30, 560 [Aya amajwi yafashwe mu gihe twategura iyi nkuru].

Uyu mukobwa akurikiwe na Uwinema Diana uri ku mwanya wa kabiri n’amajwi 25,302, Mutesi Celine (Rwanda) ari ku mwanya wa Gatatu n’amajwi 20,969, Ange Umutoni(Rwanda) ku mwanya wa kane n’amajwi 20,819 naho Josephine Otieno (Kenya) n’amajwi 20,691.

Umukobwa witwa Mireille Gihozo wahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ari ku mwanya wa 26 n’amajwi 2913; akurikiwe na Mutanga Nord(Burundi) uri ku mwanya wa 27 n’amajwi 898. Ku mwanya wa 28 hari Habonimana Hyacinthe (Burundi) ufite amajwi 500, akurikiwe na Ritha Marie Ange Dusenge uri ku mwanya wa 28 ufite amajwi 439 naho Ornelle Munezero ari ku mwanya wa 30 n’amajwi 340.

Abanyarwandakazi bahataniye ikamba rya Miss Career Africa ni Mukamwiza Yvette, Musekamakweli Delphine, Iradukunda Faustine, Uwihirwe Roselyne, Uwingeneye Frida, Ishimwe Gaella, Mpano Umuhumuriza Yvonne, Rutayisire Alice Lambert, Umulisa Rose Marry.

Amahoro Mireille Chadia, Umutoni Grace, Uwinema Diana, Umulisa Solange, Manzi Muneza Assoumer Redempta, Munsabe Sheillah, Ruzindana Wendy Ornella, Mutesi Celine, Mazimpaka Christelle, Uwimana Martine, Umutoni Ange, Igihozo Mireille na Uwizeye Jeannette.

Abo mu Burundi ni Munezero Ornella, Kundusenge Ritha Marie Ange, Habonimana Hyacinthe na Nivyumuremyi Emmanuella. Umunya-Uganda ni Baluubu Jaliyah. Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ni Fundiko Elysee, Umunya-Kenya ni Otieno Josephine naho umunya-Sudan Mona Ibrahim. 

Soma: Igihozo Mireille wahataniye ikamba rya Miss Rwanda ari mu bakobwa 30 bo mu bihugu bitandatu bahataniye ikamba rya Miss Career Africa

Chadia ari imbere mu majwi y'abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Career Africa rizatangwa, ku wa 13 Ukuboza 2019







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishime Eleanor 2 years ago
    Nashakaga kubaza niba Ayo marushanwa agikomeje muri uyu mwaka nkamenya na entry requirements muri miss career Africa I thank you.





Inyarwanda BACKGROUND