Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutangaza ko Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yitabye Imana azize guhagarara k’umutima.
Alain Mukuralinda witabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, yavutse mu mwaka wa 1970 akaba yarakoreye Igihugu cy'u Rwanda imyaka myinshi aho yabaye Umushinjacyaha ndetse atabarutse ari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma.
Uretse kuba yarabaye umunyapolitiki mwiza, Alain Mukuralinda yamenyekanye cyane mu bikorwa bihuza abantu benshi byumwihariko umuziki.
Alain Muku yari umukunzi w’umuziki cyane ndetse akaba n’umuhanzi mwiza bigaragarira mu ndirimbo yaririmbye ndetse n’uburyo zakunzwe cyane.
Ntabwo yigeze yibanda ku butumwa bumwe ahubwo yakoze mu bisata byose haba ari ukuririmba ubuzima busanzwe, imipira n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Dore indirimbo z’ibihe byose Alain Mukuralinda asize
1. Tsinda Batsinde
">
2. Gloria
">
3. Indirimbo yahimbiye Rayon Sports
">
4. Murekatete
">
5. Indirimbo ya APR FC
">
6. Indirimbo ya Kiyovu Sports
">
7. Indirimbo ya Mukura VS
">
8. Umuseke weya
">
9. Birakomeye
TANGA IGITECYEREZO