RFL
Kigali

Igihozo Mireille wahatanye muri Miss Rwanda ari mu bakobwa 30 bo mu bihugu 6 bahataniye ikamba rya Miss Career Africa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/11/2019 17:46
1


Umukobwa witwa Igihozo Mireille wahataniye ikamba rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, yabonetse ku rutonde rw’abakobwa 30 bo mu bihugu bitandatu bahatanira ikamba rya ‘Miss Career Africa’.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2019, Miss Career Africa Organisation iterwa inkunga na Microlend Australia, yatangaje urutonde rw’abakobwa 30 bo mu bihugu bitandatu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba bahatanira ikamba rya Mis Career Africa.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Igihozo Mireille yatangaje ko yanzuye kwitabira irushanwa rya ‘Miss Career Africa’ nyuma y’uko asomye buri kimwe cyose gisabwa umukobwa uhatanira ikamba agasanga arabyujuje. 

Yavuze ko ubu atahamya neza ko azegukana ikamba ariko ngo yiteguye gukora ibishoboka. Ati “..Ntabwo navuga ngo ndumva nzaritwara (ikamba) n’uko nabonye ibyo bakora mbona bifite icyo bivuze ndavuga nti reka ngerageze, ndebe.”

Abakobwa batoranyijwe guhagararira u Rwanda ni 22 barimo Igihozo Mireille, Mukamwiza Yvette, Musemakweri Delphine, Iradukunda Faustine, Uwihirwe Roselyne, Uwingeneye Frida, Ishimwe Gaella, Mpano Umuhumuriza Yvonne. 

Rutayisire Alice Lambert, Umulisa Rose Marry, Mahoro Mirreille Chadia, Umutoni Grace, Uwinema Diana, Umulisa Solange, Manzi Muneza Assoumer Redempta, Munsabe Sheillah, Ruzindana Wendy Ornella, Mutesi Celine, Mazimpaka Christelle, Uwimana Martine, Umutoni Ange na Uwizeye Jeannette.

Abo mu Burundi bakomeje mu irushanwa ni 4 barimo Munezero Ornella, Kundusenge Ritha Marie Ange, Habonimana Hyacinthe na Nivyumuremyi Emmanuella. 

Uwabonye amahirwe yo gukomeza wo muri Kenya ni Otieno Josephine, uwo muri Sudan ni Mona Ibrahim, Uwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ni Fundiko Elysee naho uwo muri Uganda ni Baluubu Jaliyah.

Soma: Miss Career Africa yakiriwe n'u Rwanda uzegukana ikamba azahembwa amadorali 5,000, yigishwe Kaminuza n'ibindi

Abakobwa 30 bemejwe guhatanira ikamba rya Miss Career Africa batoranyijwe mu bagera ku 100 bari biyandikishije.  

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ry’ubwiza no gushyigikira imishinga y’umukobwa w’umunyafurika, Miss Career Africa, rigiye kubera i Kigali aho umukobwa uzegukana ikamba azahabwa akazi mu gihe cy’umwaka umwe, ahembwe amadorali 5,000 yo ku mushyigikira mu mushinga we anigishwe Kaminuza.

Abakobwa 30 batoranyijwe bazajya muri ‘Boot Camp’ izaba kuwa 10-13 Ukuboza 2019. Mu gihe cy’iminsi ine aba bakobwa bazigishwa kwisobanukiwa hagendewe ku nyigisho zateguwe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ibirori byo gutanga ikamba bizaba kuwa 13 Ukuboza 2019 muri Camp Kigali

Abakobwa bazahabwa amakamba ni 7.  Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Career Africa azahabwa akazi mu gihe cy’umwaka umwe, ahabwe amadorali 5,000 azamufasha mu gukora umushinga we anahabwe amahirwe yo kwiga muri Kaminuza imwe yo muri Afurika azahitamo. 

Andi makamba azatangwa ni Miss Speaker, Miss Technology, Miss Hospitality, Miss Science, Miss Talent na Miss Art.

Aba bazaba bafite amahitamo abiri, guhabwa amafaranga yo gushora mu mishinga yabo bazerekana muri iri rushanwa cyangwa se buzuze ‘form’ basaba kujya kwiga muri imwe muri Kaminuza ibarizwa muri Afurika.

Igihozo Mireille yabonetse mu bakobwa 30 bahataniye ikamba rya 'Miss Career Africa'

Abakobwa 30 bo mu bihugu bitandatu bakomeje mu irushnwa rya 'Miss Career Africa'

Umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana kuwa 13 Ukuboza 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Professor 4 years ago
    Wow👌 I love this program. It’s a real empowerment that Africa needs! I will be there at the Grand Finale Kindly let’s know tickets categories. As in how much is entrance





Inyarwanda BACKGROUND