RFL
Kigali

APR FC yanyagiye Musanze ikomeza gushimangira gahunda y’igikombe, Gasogi United igera aka wa mwana udashimwa kabiri - Amafoto -

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/11/2019 19:32
0


Mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona webereye kuri Stade ya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, APR Fc yanyagiyeMusanze ibitego 5-0, ikomeza gushimangira umugambi ifite wo kwegukana igikombe muri uyu mwaka, ikaba ari nayo nshuro ya mbere APR FC yinjije itsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka, naho Etincelles isusurutsa abanyarubavu.



Ni umukino APR FC yatanze kwinjiramo Musanze FC yari ifite ikibazo cy’abatoza nyuma yo gutandukana n’umurundi Niyongabo Amars ndetse n’umwungiriza we, kuko kugeza ubu bataragaragaza abasimbura babo, byanagize ingaruka ku mukino w’uyu munsi kuko imikinire  Musanze Fc yari  yahindutse bigaragarira buri wese, byatumye abarebaga umupira bibaza bati” Ese ni APR FC ikomeye yahejeje umwuka Musanze cyangwa ni Musanze iri ku rwego rwo hasi bituma APR FC yogoga ikibuga mu buryo bwose ishaka”.

Igisubizo cy’iki kibazo cyagorana cyane, ariko kuri ubu ikirebwa ni umusaruro mu kibuga ubundi ugafata umwanzuro, niwitegereza imikino ibiri APR FC iheruka gukina urasanga yaratsinzemo ibitego 9, yinjizwa 2, ni umusaruro mwiza ubonwa n’ikipe yakinnye ikarusha indi ikanayitsinda ku buryo bufatika. Ku kibuga cy’i Nyagatare APR FC yahanyagiriye Sunrise ibitego 4-2, kuri Stade ya Kigali APR FC yahanyagiriye Musanze FC ibitego 5-0.

Ugendeye kuri uyu musaruro bigaragaza ko APR FC ikomeye,  iri  no mu bihe byayo byiza.

APR FC yarushije cyane Musanze Fc gukina neza mu kibuga hagati, guhererekanya imipira, kurema uburyo bwinshi buvamo ibitego ndetse no kugera imbere y’izamu inshuro nyinshi, haba mu gice cya mbere ndetse no mu gice cya kabiri cy’umukino.

APR FC yizeye intsinzi mu minota 16 ya mbere kuko yari yamaze gutsindamo ibitego bitatu, nyuma yuko Danny Usengimana yafunguye amazamu ku munota wa Gatandatu, wahise unuzuza ibitego 7 amaze gutsinda muri uyu mwaka w’imikino, Byiringiro Lague atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 10 kuri kado yiherewe n’umunyezamu wa Musanze wafashe umupira akawurekura ugasanga aho Lague yari ahagaze agatsinda igitego, Djuma Nizeyimana yatsinze igitego cya Gatatu ku munota wa 16.

Musanze FC yakomeje kwirwanaho mu minota yari isigaye y’igice cya mbere, ari nako APR FC ikomeza kuyotsa igitutu binyuze Danny, Djuma, Bukuru ndetse na Lague wagoye iyi kipe cyane, ariko akagozi kaza gucika ku munota wa 41 ubwo Manishimwe Djabel yatsindaga igitego mu izamu rirangaye.

Mu gice cya kabiri umutoza Adil yakoze impinduka Niyonzima Olivier asohoka mu Kibuga hinjira Butera Andrew, Djuma ajya hanze hinjira Mugunga Yves, Rwabuhihi Aime Placide yinjira mu kibuga asimbuye Djabel.

APR FC yakomeje gusatira byaje gutuma Manzi Thierry atsinda igitego cya Gatanu ku mutwe ku mupira w’umuterekano wari utewe neza na Bukuru Christophe ku munota wa 74, iminota y’umukino irangira APR FC yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 5-0 batsinze Musanze FC.

Gutsinda Musanze bifashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere, ikaba yazamuye amanota kuko ubu yagejeje kuri 27, mu gihe Police FC iyikurikiye n’amanota 24 ariko ntirakina umukino w’umunsi wa 11.

Mu wundi mukino wabaye Gasogi United yatsindiwe i Rubavu na Etincelles ibitego 2-1, igereranywa na wa mwana udashimwa kabiri kuko bigaragara ko guhozaho itsinda byayigoye kuko itsinda umukino umwe ukurikiyeho ikawutakaza.

APR FC XI: Rwabugiri Omar (GK.1), Ombolenga Fitina 25, Niyomugabo Claude 3, Manzi Thierry (C.4), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Niyonzima Olivier Sefu 21, Bukuru Christophe 15, Manishimwe Djabel 10, Byiringiro Lague 14, Danny Usengimana 19, Nizeyimana Djuma 9.
Musanze FC XI: Muhawenayo Gady (GK.1), Hakizimana Francois 3, Regis Mbonyingabo 7, Mwiseneza Daniel (C.4), Habyarimana Eugene 2, Maombi Jean Pierre 5, Clement Nshimiyimana 12, Harerimana Obed 17, Muhoza Tresor 9, Imurora Japhet 6, Moussa Ally Sova 10


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC


Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Musanze FC


Abafana ba APR FC bari baje gushyigikira ikipe yabo kuri uyu mukino


Ni umukino Byiringiro Lague yigaragajemo cyane


Lague yanatsinze igitego cyiza muri uyu mukino


Lague, Djuma, Djabel na Danny bose batsindiye APR FC kuri uyu mukino


Uko indi mikino y’umunsi wa 11 yagenze

Kuwa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2019
Etincelles FC 2-1 Gasogi United
Gicumbi FC 2-2 Heroes FC
APR FC 5-0 Musanze FC

Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2019
SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade de Kigali, 18h00)
Marines Fc vs Mukura VS (Stade Umuganda, 15h00)
AS Muhanga vs Police (Stade Muhanga, 15h00)
Bugesera FC vs Espoir FC (Stade Bugesera, 15h00)
AS Kigali vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15h00)

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND