Kigali

AS Kigali Women: Abakinnyi baratabaza basaba kwishyurwa ibirarane by’amezi 3 kuko ubuzima bugeze habi

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/11/2019 14:54
0


Abakinnyi bakinira ikipe AS Kigali y’abagore y’umupira w’amaguru baratabaza ubuyobozi bw’iyi kipe babusaba kubishyura ibirarane baberewemo by’amezi atatu kuko baravuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo nyuma y’aho bari gusohorwa mu mazu y’ubukode kubera kubura ayo kwishyura.



Bamwe muri aba bakobwa bavuga ko nyuma y’aho bamaze amezi atatu badahembwa kandi nta handi bakura ubushobozi bw’imibereho ngo babayeho nabi cyane kuko hari abatangiye kwirukanwa mu nzu bakodesha kubera kwihanganirwa igihe ariko bikarangira babuze ayo kwishyura.

Abakinnyi ngo ntibiyumvisha impamvu ubuyobozi bw’iyi kipe bumaze amazi atatu akabakaba ane butabahemba mu gihe ikipe ya AS Kigali y’abagabo yo ihembwa neza kandi ku gihe buri kwezi, bakavuga ko ari ugusumbanya amakipe kandi bose bakora akazi kamwe n’aho basarura akaba ari hamwe.

Kapiteni w’iyi kipe Ibangarye  Anne Marie avuga ko kuba bamaze igihe kinini badahembwa bimaze kubagiraho ingaruka zitandukanye kuko hari bamwemuri bo batangiye kwirukanwa munzu bakodesha bitewe no kubura amafaranga y’ubukode, ndetse n’abafashaga barumuna babo ndetse n’imiryango yabo nabo ingaruka zikaba ziri kubageraho.

Abakinnyi barasaba ubuyobozi bw’iyi kipe kwibuka ko kubaho kwabo babikesha ko baba bahembwe bityo babasaba kubahemba no gukemura ikibazo cyo kutabahembera ku gihe.

Ubuyobozi bwa As Kigali bwemera ko iki ari kibazo kibahangayikishije nk’ubuyobozi  ariko bari gushaka uko bagikemura mu minsi ya vuba n’ubwo batigeze batangaza igihe nyirizina bizakorerwa.

Nubwo AS Kigali y’abagore itatwaye igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino ushize kuko cyegukanwe na Scandinavia, iyi kipe yatwaye igikombe cy’umunsi w'Intwari.


AS Kigali y'abagore yatwaye igikombe cy'umunsi w'Intwari 2019

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND