RFL
Kigali

Ubukene buravuza ubuhuha mu ikipe ya Etincelles FC

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/11/2019 16:35
1


Kuba abakinnyi ba Etincelles bamwe muri bo batarahabwa amafaranga baguzwe bagera muri iyi kipe, hakiyongeraho kuba bamaze amezi abiri badahembwa byatumye bibutsa ubuyobozi bw’iyi kipe ko bakeneye kwiyitaho n’imiryango yabo, basaba kwishyurwa.



Ubuyobozi bw’iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rubavu bwagaragaje ko buzakoresha ingengo y’imari ingana na Miliyoni 150 z’amanyarwanda mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, harimo Miliyoni 70 igomba gushaka ku giti cyayo ndetse na miliyoni 80 izahabwa n’akarere ka Rubavu.

Kugeza magingo aya amakuru ava muri iyi kipe avuga ko muri Miliyoni 80 iyi kipe igenerwa n’akarere ka Rubavu yamaze kubonamo Miliyoni 60, ubwo ikaba isigaje guhabwa Miliyoni 20.

Abakinnyi b’iyi kipe batangaza ko kugeza ku munsi wa Cyenda wa Shampiyona, abakinnyi baguzwe muri uyu mwaka ngo bafashe iyi kipe ndetse n’abongereye amasezerano batarabona amafaranga baguzwe, hiyongeraho ko bamaze amezi abiri badahabwa imishahara yabo, kuko icyo babona ari Prime zo ku mikino bitwayemo neza gusa, icyitwa umushahara kuri bo batagiheruka.

Aganira n’itangazamakuru Visi Perezida wa Etincelles Gafora Abdulkalim yavuze ko abakinnyi babeshya, nta kirarane babarimo uretse ayo muri uku kwezi ariko nayo akaba yahageze bakazakina umukino bafite ku munsi wejo amafaranga yageze kuri Konti zabo, gusa yemeye ko  hari abatarahabwa amafaranga baguzwe ubwo bageraga muri iyi kipe, ngo ariko bamwe bahawe ibice, umuyobozi w’akarere ka Rubavu yababwiye ko umushahara ariwo wihutirwa hanyuma ayandi bakazayahabwa mu Kuboza.

Muri iyi kipe kandi haravugwamo umwuka utari mwiza nyuma yuko umusaruro utari kuboneka uko ubuyobozi buwifuza nyuma yo gutsindwa na mukeba Marine, byavuzwe ko umutoza Seninga Innocent yazanye abakinnyi badashoboye bakanatoneshwa, bityo abakunzi n’abafana ba Etincelles bakababazwa n’imyitwarire y’ikipe bihebeye.

Mu mikino umunani imaze gukina Etincelles FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 11, Kuri iki cyumweru kuri Stade Umuganda izakira Police FC ku mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona.


Abakinnyi ba Etincelles ntibishimiye gukora badahembwa


Bamwe mu bakinnyi baguzwe muri uyu mwaka ntibarabona ayo baguzwe


Umutoza Seninga Innocent arashinjwa kuzana abakinnyi badashoboye


Etincelles FC ntabwo ihagaze nabi ku rutonde rwa shampiyona

Umwanditsi – SAFARI Garcon – inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • njishi elias4 years ago
    nibongere babaganirize babihanganisha barekekurakara ejobundi mukuboza ntago arikure'$





Inyarwanda BACKGROUND